Police FC na Kiyovu Sports zirifuza Hammadi watozaga Amagaju FC

Ikipe ya Police FC, Kiyovu Sports irifuza umutoza Hammadi watozaga w’Amagaju FC nayo yifuzaga kugumana.

Amakuru yizewe Kigali Today yamenye ni uko ikipe ya Police FC yegereye uyu Munya-Tunisi ndetse bagirana ibiganiro bya mbere byagenze neza bishobora no kugeza ku gukorana igihe batandukana na Ben Mousa, ibintu bateganya nyuma yo kutabaha ibikombe bifuzaga.

Indi kipe yifuza uyu mugabo, ni Kiyovu Sports iheruka gutandukana na Haringingo Francis. Amakuru Kigali Today yemerewe n’umuntu wa hafi muri iyi kipe ni uko ari mu batoza bane bifuza kuba baha akazi ko gutoza Urucaca ariko n’ibiganiro bigikomeje.

Iyi kipe ya Kiyovu Sports iheruka gusinyisha Kambanda Emmanuel umwe mu bakinnyi bo hagati uyu mutoza Hammadi ngo akunda cyane, niyo ihabwa amahirwe yo kuba yamwegukana dore ko ashobora kuba ari umukinnyi yagize uruhare mu igurwa rye.

Ku rundi ruhande ariko ikipe y’Amagaju FC nayo irifuza kuba yakomezanya na Hammadi nyuma yo kuyifasha kuguma mu cyiciro cya mbere nyamara yarayisanze ahantu habi.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka