Police FC itsinze Isonga FC uyu munsi yahita ifata umwanya wa mbere
Umukino wa shampiyona Police FC ifitanye n’Isonga FC kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigali, iramutse iwutsinze yahita isimbura APR FC ku mwanya wa mbere kuko iyirusha amanota atatu gusa kandi Police yo izigamye ibitego byinshi.
Uyu mukino urasifurwa n’inararibonye mu busifuzi Kagabo Issa, byitezwe ko uzaba irimo ishyaka ryinshi bitewe n’imbaraga Isonga FC irimo gukinisha muri iyi minsi ndetse n’uburyo irimo kugora amakipe asanzwe akomeye.
Isonga FC igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 20, ku wa gatandatu yihereranye Rayon Sport iyitsinda ibitego 3 kuri 1. Ibi biri mu bituma umukino uzayihuza na Police FC ukomera kuko Isonga izaba ifite akanyamuneza, dore ko yanabashije guhangara amakipe nka Kiyovu Sport na Etincelles, zikagabana amanota.
Ubuyobozi bwa Police FC bufite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona. Gutakaza amanota imbere y’Isonga byaba ari uguha amahirwe amakipe ari imbere yayo APR na Mukura yo gukomeza kuyobora shampiyona.
Nubwo ayo makipe ashaka intsinzi, yombi afite abakinnyi asanzwe agenderaho batazagaragara muri uwo mukino kubera amakarita abiri y’umuhondo bahawe mu mikino yashize.
Isonga FC izakina idafite Kapiteni Bayisenge Emery, Hakizimana Francois na Ntaribi Steven, mu gihe Police FC izakina idafite kapiteni wayo Meddie Kagere kuko nawe afite amakarita abiri y’umuhondo.
Meddie Kagere ubu niwe ufite ibitego byinshi muri shampiyona kugeza ubu. Afite ibitego 8.
Police FC nitsinda uwo mukino izahita ifata umwanya wa mbere, mu gihe isonga FC iramutse itsinze uwo mukino yahita ijya ku mwanya wa 7.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
amakuru angezweho polici yatsinze isonga 2-0 ubu niya mbere ariko samedi batwitege.umukunzi wa APR FC na REAL MADRID
amakuru angezweho polici yatsinze isonga 2-0 ubu niya mbere ariko samedi batwitege.umukunzi wa APR FC na REAL MADRID
ko mbona mwibanda kumikimo yamakipe aboneka mumijyi nta makuru yo hanze yakigali mutugezaho ikindi mujye mushyira amafoto yanyu kunkuru ndetse na namba za telephone zanyu tubavugishe