Nyuma y’iyo ntsinzi, Police FC yakomeje gushimangira umwanya wayo wa mbere, dore ko ubu irusha Mukura VS iyikurikiye amanota 9.
Umukino wahuje Police FC na AS Kigali wari urimo ishyaka ku mpande zombi, ariko AS Kigali muri rusange yarushije huhanahana umupira neza no kuwiharira kurusha Police. AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10, ku gitego cyatsinzwe na Nduwimana Pablo.
Nyuma y’icyo gitego, Police yarasatiriye cyane ishaka kwishyura. Ntibyatinze, kuko ku munota wa 27, Police yabonye ‘coup franc’ maze Mussa Harerimana ayitera neza isanga Tuyisenge Jacques ahagaze neza imbere y’izamu rya AS Kigali ahita atsinda igitego.
Nyuma yo kwishyurwa, AS Kigali yakomeje gukina neza, ndetse ibona n’amahirwe menshi yo kubona igitego cya kabiri, ariko kwinjiza igitego birabananira.
Mu gice cya kabiri, AS Kigali yarushaga bigaragara Police, ariko abakinnyi b’inyuma ba Police bakomeza guhagarara neza, ntibatsindwa igitego cya kaabiri.
Police itarabonye amahirwe menshi muri uwo mukino, yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 79, ubwo Mavugo Laudit yatsindaga igitego cyiza, ku mupira mwiza yari ahawe na Kapiteni Meddie Kagere.
AS Kigali yakiniraga mu rugo, yakomeje gusatira ariko ba rutahizamu bayo bakomeza guhusha ibitego, umukino urangira Police itwaye amanota atatu.
Umutoza wa Police FC, Goran Kopunovic, ushaka igikombe cyane, avuga ko mu mikino ine asigaje gukina nta mibare myinshi agomba gukoresha, intego ye ni ukuyitsinda gusa, atitaye ku buryo abo bahanganye bazaba bakinnye.
Nyuma yo gutsindwa, umutoza wa AS Kigali, Kasa Mbungo, yavuze ko nubwo ikipe ye itsinzwe yizeye gutsinda imikino izakurikiraho kuko akurikije uko ikipe yakinnye neza na Police iramuha icyizere.
Mu gihe Police ikomeje kuyobora urutonde rw’amakipe, AS Kigali yo irimo guhatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri kuko iri mu makipe atatu ya nyuma.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 20 yabaye, Rayon Sport yatsinze Nyanza ibitego 2 ku busa.
La Jeunesse yatsindiye Etincelles ku Mumena ibitego 3 kuri 1; Marine inganya n’Amagaju ubusa ku busa kuri Stade Umuganda, naho Isonga itsinda Espoir ibitego 2 kuri 1.
Police FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 44, ikurikiwe na Mukura VS ifite amanota 35 n’imikino ibiri y’ibirarane, APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 34 n’imikino itatu y’ibirarane.
Rayon Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 34 na yo ariko izigamye ibitego bikeya ugereranyije na APR FC, naho Kiyovu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31.
Amakipe atatu ya nyuma ntahinduka, ni AS Kigali iri ku mwanya wa 11 n’amanota 18, Nyanza iri ku mwanya wa 12 n’amanota 16 na Espoir iri ku mwanya wa 13 ari nawo wa nyuma n’amanota 6 gusa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|