Police FC inyagiye Kiyovu Sports mu mukino w’ikirarane (Amafoto)
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Police FC yatsindiye Kiyovu Sports yagaragaje urwego rwo hasi mu mukino kuri Kigali Pelé Stadium, ibitego 4-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarabereye igihe.
Iyi kipe y’Urucaca natbwo yorohewe n’umukino, dore ko ifite ibibazo by’abakinnyi batandukanye itemerewe kwandikisha kubera ibihano yafatiwe na FIFA.
Ni umukino utarabereye igihe kuko ikipe ya Police FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup 2024-2025. Iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, iyoboye shampiyona n’ubundi yakomeje kwiharira no kwigaragaza muri uyu mukino kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Uyu mukino ku munota wa 18, Ishimwe Christian yafashe icyemezo ku azamukana umupira hagati mu kibuga awuha Bigirimana Abedi, wacenze rimwe amusubiza umupira maze uyu myugariro wari witegeye izamu atera ishoti rigendera hasi, umunyezamu Nzeyirwanda Djihand ntiyirirwa ananyeganyega Police FC ibona igitego cya mbere.
Nyuma yo kubona igitego cya mbere, Police FC yakomeje gukina neza kuva inyuma kugeza imbere hari hayobowe na Ani Elijah, wakinwaga mu mugongo na Bigirimana Abedi naho impande ziriho Richard Kilongozi na Mugisha Didier mu gihe hagati hari harimo Iradukunda Simeon na Msanga Henry.
Police FC yakomeje kurusha cyane Kiyovu Sports wabonaga iri hasi cyane byatumye ku munota wa 34, Police FC iyibonamo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira yari ahawe na Ishimwe Christian nyuma yo kuwukinana neza hagati mu kibuga, maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.
Mu mukino wose Kiyovu Sports yagaragazaga urwego ruri hasi, Police FC byayoroherezaga kugera imbere y’izamu. Ku munota wa 50 Iradukunda Simeon yahaye umupira mwiza Mugisha Didier atsindira Police FC igitego cya gatatu. Abarimo Sherif Bayo, Nsabimana Denis bari mu gice gisatira ntabwo byabakundiye ko bagira umusaruro batanga nubwo atari bo gusa batahiriwe n’uyu mukino kuri Kiyovu Sports.
Ku munota wa 74 Police FC, yasimbuje ikuramo Msanga Henry na Mugisha Didier ishyiramo Fred Muhozi.
Rutahizamu Ani Elijah wagize umukino mwiza mu gukinana na bagenzi be ndetse anabona uburyo butandukanye atabyaje umusaruro, ku munota wa 84 nawe yabonye igitego cye ku giti cye ku mupira yakuye henze y’urubuga rw’amahina kugeza awushyize mu izamu rya Nzeyirwanda Djihad.
Uyu Munya-Nigeria yahise asimburwa hajyamo Peter Agbrevor wari umaze amezi arindwi adakina kubera imvune.
Ntabwo ariwe gusa kuko haninjiye Nsabimana Eric Zidane wasimbuye Ashraf Mandela mu gihe Allan Katerega yasimbuye Richard Kilongozi, umukino urangira Police FC, inyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0.
Aya makipe azagaruka mu kibuga tariki 29 Ukwakira 2024, Kiyovu Sports yakira Amagaju FC saa sita n’igice mu gihe Police FC, izakirwa na Vision FC saa cyenda imikino yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Buriya kiyovu izijajara nijya gukina na Rayon. Udukipe twose tuba turwaye tukagira agatege kuri match duhuramo na Murera