Biteganijwe ko iri rushawa rizatangira kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 30 Kanama 2017 rigahuza amakipe ya gipolisi yo mu bihugu byibumbiye mu muryango EASFCOM (Eastern Africa Standby Force Coordination Mechanism.)

Ubuyobozi bwa Police Fc bukaba butangaza ko bwiteguye kwitabira iryo rushanwa kandi ko bazaryitwaramo neza nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iyo kipe CIP Mayira Jean de Dieu.
Aganira na Kigali Today yagize ati ”Iyo mikino turi kuyitegura kandi abakinnyi bameze neza bamaze iminsi bakora imyitozo, igisigaye ni uko ubuyobozi bukuru bwa Police y’igihugu buduha gahunda yo kugenda ubundi tukerekeza Uganda kandi turateganya kwitwara neza ni n’irushanwa rizadufasha cyane”

Seninga Innocent utoza iyo kipe avuga ko ikipe afite ubu, ari ikipe nziza n’ubwo yatakaje Rutahizamu Danny Usengimana akaba atangaza ko iri rushanwa ari umwanya mwiza wo kongera kurushaho kureba imikinire y’abakinnyi be no guhuza umukino wabo.

Uwo mutoza akomeza avuga ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018 byanze bikunze ngo yiteguye gutwara igikombe cy’amahoro cyangwa icya shampiyona kubigeraho rero ngo ni ugukomeza gukina imikino myinshi mbere ya shampiyona akaba abona ko iyo mikino ya gipolisi ari imwe muri iyo mikino myinshi.
Kugeza ubu,Police Fc yamaze kugura abakinnyi barimo Nsengiyumva Moustapha na Munezero Fiston bombi bavuye muri Rayon Sports, Nzabanita David na Iradukunda Bertrand bavuye muri Bugesera Fc .
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|