Police Fc idafite Mwemere irisobanura na Rayon Sports mu ijoro ryo kuri uyu munsi
Nyuma y’imyaka itanu Rayon Sports yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro,aho igomba guhura kuri uyu wa Gatandatu n’ikipe ya Police Fc iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma n’ikipe ya APR Fc umwaka ushize wa 2014
Ku i Saa Moya z’ijoro kuri uyu wa gatandatu,kuri Stade Amahoro harabera umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro,aho Police Fc iza guhura na Rayon Sports mu mukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro kuri uyu wa gatandatu kuri Sitade Amahoro idafite umukinyi w’inyuma Mwemere Ngirinshuti kubera amakarita abiri y’umuhondo.


Ikipe ya Police Fc yageze ku mukino wa nyuma yo gusezerera ikipe ya APR Fc ku gitego kimwe yatsindiye hanze mu mukino ubanza ubwo aya makipe yombi yanganyaga igitego 1-1,maze umukino wo kwishyura urangira ari 0-0

Ikipe ya Rayon Sports nayo yageze ku mukino wa nyuma itsinze Isonga ibitego 2-1 mu mukino ubanza,na 4-0 mu mukino wo kwishyura.
Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),Ikipe izatsinda umukino wa mbere izahabwa amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni enye z’amanyarwanda, naho iya kabiri ihabwe Miliyoni ebyiri mu gihe iya gatatu izahabwa Miliyoni imwe.

Uyu mukino wa nyuma uba ku i Saa moya (19h00),uraza kubanzirizwa n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uza gutangira ku i saa kumi n’imwe (17h00), ugahuza APR Fc n’Isonga Fc zatsinzwe muri 1/2.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntazindi mpaka rayon turatwara igikombe cyamahoro tubarinyuma.