Pitchou, Rudasingwa, Eze na Udahemuka basinyiye Police FC

Ikipe ya Police FC yasinyishije abakinnyi bane barimo Nshimirimana Ismael Pitchou wakiniye APR FC na Kiyovu Sports.

Ibi iyi kipe yabitangaje inyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze yavuze ko Nshimirimana Ismael Pitchou utari ufite ikipe, myugariro w’ibumoso Udahemuka Jean de Dieu wakiniraga Gasogi United n’uwo hagati Isaac Eze wakiniraga AS Kigali ndetse na rutahizamu wayo Rudasingwa Prince ari abakinnyi bayo bashya.

Police FC isinyishije aba bakinnyi mu gihe yitegura igice cya kabiri cya shampiyona 2025-2026 nyuma yo gusoza imikino ibanza ifite amanota 34 mu mikino 17 yakinnye biyishyira ku mwanya wa kabiri.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka