Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Umutaliyani Gianni Infantino yamaze kugera i Kigali, aho aje mu nama izahuza abayobozi bakuru b’iryo shyirahamwe, inama izabera muri Kigali Convention Center.
Perezida wa FIFA yageze i Kigali ku i Saa Cyenda, aho yazanye n’abandi bagize akanama ka FIFA, yakirwa na Perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen. Sekamana Jean Damascene.
Iyo nama izaba kuri uyu wa Gatanu, ikazitabirwa na bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’Amaguru mu bihugu ndetse n’imigabane, abagize Komite Nyobozi ya FIFA ndetse n’abandi batandukanye batoranijwe

Biteganijwe ko muri iyo nama hazaganirwa ku miyoborere mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize FIFA ariko umwe mu myanzuro itegerejwe ikaba ari umwanzuro ku mushinga wa Perezida wa FIFA Gianni Infantino ku marushanwa mashya mpuzamahanga arimo irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe (Club World Cup) ndetse n’irushanwa rishya ry’isi rihuza amakipe y’ibihugu.
Infantino arifuza ko hongerwa umubare w’amakipe agihatanira akaba 24 aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe. Uwo mushinga watanzwe n’itsinda ry’abashoramari ryo mu Buyapani rizwi nka SoftBank ku mafaranga yatanzwe n’igihugu cya Arabia Saudite hamwe na United Arab Emirates.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ko izo nama zirimo kubera Ikigali birimo gutanga amahirwe ko dushobora kuzakira igikombe cy’isi muri za bibiri na mirongo itatu
Ni ibyo kwishimirwa kubona igihugu cyacu gikomeje kuba ubukombe,
bigaragazwa n,icyizere amahanga akomeje kugenda agirira urwanda
urugero kwakira Inama zikomeye zigiye zitandukanye.