Perezida Kagame yashimiye ikipe ya Uganda n’ubwo yatsinze u Rwanda muri CECAFA
Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa abantu bakiri batoya bakoze ibikorwa by’indashyikirwa (Young Achievers’ Awards” wabereye i Kampala muri Uganda, yashimye ikipe yabo yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma muri CECAFA.
Ubwo Perezida Kagame yavugaga ku bikorwa by’urubyiruko, yanaboneyeho gushimira ikipe y’igihugu ya Uganda yatsinze u Rwanda mu mukino wa nyuma wa CECAFA yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.
Perezida Kagame, washyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika n’urubuga www.goal.com nk’umwe mu bantu bazwi cyane bakunda kandi bagateza imbere umupira w’amaguru. Kagame ntiyahwemye gusaba ababishinzwe ko bakora ibisabwa byose ngo ikipe y’igihugu yitware neza ariko ku mukino wa nyuma yaje gutsidwa na Uganda.
Nk’uko yakomeje abitangaza muri uwo muhango wanyuze kuri televisiyo yo muri Uganda yitwa UBC, Perezida Kagame yavuze ko ku wa gatandatu yafanaga amakipe abiri, imwe iratsinda indi iratsindwa. Ayo makipe ni Amavubi na Arsenal yo mu Bwongereza.
Ikipe ya Arsenal, na Perezida Kagame afana, ifite abakunzi benshi mu Rwanda. Kuwa gatandatu yatsinze Everton igitego kimwe ku busa mu gihe Amavubi yo yatsinzwe na Uganda kuri penaliti eshatu kuri ebyiri.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|