
Mu butumwa Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko Perezida Kagame yamutumye ngo abwire Abarayons ko abashimira.
Yagize ati "kuri Gikundiro: AbaRayon Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yantumye kubwira AbaRayon mwese ko abashimira byimazeyo ku bw’ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko."
📌Kuri Gikundiro: Aba @rayon_sports Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame. Yantumye kubwira aba Rayon mwese ko abashimira byimazeyo kubw'ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y'imyaka 65 y'amavuko.@FERWAFA https://t.co/30FKxUGseP pic.twitter.com/dKMtHYuIxr
— Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) October 24, 2022
Nyuma y’umukino wa shampiyona wabereye kuri Sitade ya Kigali Rayon Sports igatsinda Espoir FC ibitego 3-0, ubwo abakinnyi ba Rayon Sports n’abatoza bari bari gushimira abafana baje kubashyigikira nk’uko bisanzwe nyuma ya buri mukino, mu rwambariro hahise haturuka abarimo n’abayobozi ba Rayon Sports bari bafite ifoto ya Perezida Paul Kagame maze abafana nabo bari bafite ifoto ye mu ijwi riri hejuru bati" Muzehe Wacu, Muzehe Wacu. Ni wowe ni wowe....!"

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
turabakunda cyane ukuntu mudahwema kutugezaho amakuru meza kandi agezweho murakoze.