
Avuga ko impamvu atemeranya n’izi mpinduka ari uko zitatumye isubira mu bihe byiza yahozemo kera, ahubwo iri kurushaho kujya hasi.
Yagize " Ni byo koko hari hakenewe impinduka muri Arsenal, ariko izabaye mbona atari zo zari zikenewe. Amahirwe kuri buri wese bireba. Gusa twari dukeneye ko Arsenal isubira mu bihe byayo byiza, ikongera ikaba mu makipe ya mbere afite n’umukino mwiza."
Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yanavuze ko atanyuzwe na gato n’uburyo Arsenal isoje uyu mwaka w’imikino, ndetse akaba atanishimira uburyo idaheruka igikombe.
Ati" Icyo navuga ku ikipe yanjye nkunda ya Arsenal nuko nk’ikipe ubusanzwe igira umukino mwiza ndetse ikaba ifite umutoza mwiza nka Arsene Wenger, itagakwiye gusoza gutya uyu mwaka w’ imikino."
Yakomeje agira ati " Nubwo umutoza agiye ndetse n’ibikombe bikaba byarabuze, ikibazo nkibona kuri ba nyiri ikipe. Gusa ku bwanjye sindacika intege ndacyari umufana w’akadasohoka wa Arsenal."
Arsenal Iheruka igikombe cya shampiyona yatwaye inaciye agahigo ko kudatsindwa umukino numwe mu mwaka w’imikino wa 2003/2004. Ubu iri kumwanya 6 n’amanota 57 ikaba isigaje imikino ine.
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
abafana rero sinzi ibyanyu muzehe yavuze alsenal ya mbere ntiyavuze iyubu, wowe nakumenye ufannye vuba ubwo uzi arsenalyambere, ariya makipe yose wumva yaje nyuma ya arsenal
Ntakundi arsenal izagaruka mubihebyayo byiza ntagushidikanya,mwihangane dutegereze umwaka utaha wimikino.
Pole kuri Muzehe Kagame. Naho ubundi Arsenal nta bihe byiza yigeze igira. Ikipe itagira Palmares ku mugabane w’uburayi se ubwo wavuga ko ikomeye ku rwego rw’isi! Ibyo Paul Kagame yavuze sinemeranya nawe. Muri Football igezweho iyo umutoza adatanga umusaruro ikipe iramusezerera kuko nayo iba yashoye menshi kandi yiteze ko izunguka mu baterankunga. Kandi abaterankuga bagana ikipe yigaragaza ku rwego rwo hejuru. Ibyo ubuyobozi bw’Arsenal bwakoze byo gusezerera Wenger nibyo 100%. Hagire unyomoza.
banza usome neza ubone kuvuga ko utemeranya nawe, yavuzeko,Yakomeje agira ati " Nubwo umutoza agiye ndetse n’ibikombe bikaba byarabuze, ikibazo nkibona kuri ba nyiri ikipe.
nawe soma neza, Kagabo yavuze ko aho atemeranya nawe ari ukuvuga ngo ikibazo ni ba nyiri ikipe. Kuko ba nyiri ikipe bari kugishakira umuti birukana Wenger udatanga umusaruro. Naho Wenger we ntacyo yakoze iyi myaka yose ngo yerekane ko nawe ashobora gutwara ibikombe nka Champions League or Europa league.