Perezida Kagame mu bishimiye intsinzi ya Arsenal yanyagiye Man City

Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyishimo nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Bwongereza, aho Arsenal yanyagiye Man City 5-1 kuri iki Cyumweru.

Thomas Partey yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri
Thomas Partey yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri

Ibi byishimo, Umukuru w’Igihugu yabigaragarije ku rubuga rwa X ubwo uyu mukino Arsenal yari yakiriye wari urangiye, aho yashimye iyi kipe abasaba gukomereza aho.

Ati "Arsenal/ Abarashi mukomereze aho. Reka dukomeze."

Arsenal yageze kuri iyi ntsinzi ikomeye y’ibitego 5-1 imbere ya Man City, ibifashijwemo n’abakinnyi Martin Odegaard watsinze igitego cya mbere ku munota wa kabiri, Thomas Partey ku munota wa 56, Lewis-Skelly ku munota wa 62, Kai Havertz ku munota wa 76 ndetse na Ethan Nwaneri watsinze ku munota wa gatatu w’inyongera, mu gihe Man City yatsindiwe na Erling Haaland ku munota wa 55.

Gutsinda uyu mukino byatumye Arsenal ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 50, aho ikurikira Liverpool ya mbere n’amanota 56, mu gihe Man City iri ku mwanya wa kane n’amanota 41.

Erling Haaland yatsindiye Man City igitego kimwe rukumbi yabonye
Erling Haaland yatsindiye Man City igitego kimwe rukumbi yabonye

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka