#PeaceCup2025: APR FC yanyagiye Musanze FC, uko indi mikino yagenze

Ku wa 19 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yatsindiye Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium 4-0, mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro igera muri ¼, aho yasanze amakipe arimo Rayon Sports.

Abakinnyi ba APR FC bishimira intsinzi
Abakinnyi ba APR FC bishimira intsinzi

Ibi byabereye muri uyu mukino wo kwishyura wakurikiraga ubanza, wabereye kuri Stade Ubworoherane ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Hakiri kare cyane, ku munota wa kane Mahmadou Lamine Bah yatsindiye APR FC igitego cya mbere maze ku munota wa 30, Ruboneka Jean Bosco atsinda icya kabiri ku mupira yahawe na Mamadou Sy, igice cya mbere kurangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakinaga neza cyane yabonyemo igitego cya gatatu cyitsinzwe n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu, nyuma y’umupira wari utewe na Ruboneka Jean Bosco, ntiyashobora kuwukuramo ahubwo awishyirira mu izamu, mu gihe icya kane cyatsinzwe na Mamadou Sy ku mutwe yateye ku munota wa 76, umukino urangira ari ibitego 4-0.

Uyu mukino wari wabanjirijwe n’uwo Police FC yasezereyemo Nyanza FC iyitsinze ibitego 3-0, bisanga 2-1 Nyanza FC na yo yari yatsinze mu mukino ubanza, Police FC ikagera muri 1/4 ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Kuri Kigali Pelé Stadium ejo ku wa Gatatu kandi, AS Kigali yanganyije na Vision FC 1-1 ariko igera muri 1/4 ku giteranyo cy’ibitego 2-1, kuko mu mukino ubanza yari yatsinze 1-0.

Mu yindi mikino yabaye hasozwa 1/8 cy’irangiza, ku wa Kabiri Rayon Sports yasezereye Rutsiro FC iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura byasangaga 2-1 byo mu mukino ubanza igiteranyo kiba 4-1,

Mukura VS yatsinze Intare FC 1-0 gisanga n’ubundi 1-0 mu mukino ubanza iyisezerera kuri 2-0, Gasogi United yanganyije na AS Muhanga 1-1 ariko bisanga ibitego 2-0 yari yatsindiye i Muhanga mu mukino ubanza igera muri 1/8 itsinze 3-1.

Amagaju FC yanganyije na Bugesera FC 0-0 ariko agera mu cyindi cyiciro atsinze 2-1, yari yatsinze mu mukino ubanza mu gihe kuri uyu wa Kane hasozwa imikino ya 1/8 , Gorilla FC irakina na City Boys saa cyenda, aho umukino ubanza banganyije 1-1.

APR FC yageze muri 1/4 inyagiye Musanze FC 4-0
APR FC yageze muri 1/4 inyagiye Musanze FC 4-0

Muri 1/4 cyirangiza ikipe ya APR FC izahura na Gasogi United yigeze kuyisezerera muri iki cyiciro 2023-2024, Rayon Sports izakine n’ikipe izakomeza hagati ya Gorilla FC na City Boys, Police FC izahura na AS Kigali, Amagaju FC akine na Mukura VS mu gihe kugeza ubu hatari hatangazwa amatariki iyi mikino izakinirwaho.

Igikombe cy’Amahoro 2023-2024 cyegukanywe n’ikipe ya Police FC, itsinze Bugesera FC 2-1 ku mukino wa nyuma.

Gasogi United yasezereye AS Muhanga
Gasogi United yasezereye AS Muhanga

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka