
Ibi byavuye mu mikino ibiri yo kwishyura ya 1/4 yabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu. Saa kumi zuzuye, AS Kigali yakiriye Police FC yari yayitsinze 2-1 mu mukino ubanza, aho Abanyamujyi basabwaga gutsinda nibura 1-0 bagakomeza. Ibi byatangiye binatanga ikizere ubwo babonaga koruneri maze Haruna Niyonzima ayiteye yijyana mu izamu, abona igitego cya mbere.
Ku munota wa 30 w’umukino ariko, Police FC yabonye igitego cyishe imibare ya AS Kigali gitsinzwe na Ashraf Mandela, ndetse ku munota wa kane w’inyongera ku gice cya mbere Police FC ibona icya kabiri cyatsinzwe na Djibrine Akuki, ku mupira wari uhinduwe na Hakizimana Muhadjili amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-1.
Mu gice cya kabiri AS Kigali yakomeje gushaka uko yabona itike ariko itegereza iminota itanu yinyongera, ngo ibonemo penaliti yatewe na Jospin Nshimirinana umukino urangira ari 2-2, Police FC igeze muri 1/2 kuko mu mikino ibiri yagizemo ibitego 4-3, dore ko ubanza yari yatsinze 2-1.

Ku isaha ya saa moya zuzuye hakurikiyeho umukino APR FC yari yakiriyemo Gasogi United, aho mu mukino ubanza yari yatsinze 1-0. Gasogi United yasabwaga kwishyura, yihariye umukino kuva mu gice cya mbere maze ku munota wa gatandatu ibona igitego cyatsinzwe na Kokoete Udo ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayemo kurarira kwa Mbaye Aliuone, igihe Kokoete Udo yahabwaga umupira.
Ni icyemezo cy’umusifuzi abakinnyi ba Gasogi United batanyuzwe nacyo ndetse nyuma y’umukino Perezida wa Gasogi United, KNC avuga ko basezerewe n’umusifuzi. Gasogi United yarushaga APR FC hagati mu kibuga inagera imbere y’izamu cyane, yakomeje muri uwo murongo ariko umukino urangira ari 0-0 isezerererwa ku gitego 1-0 yatsinzwe mu mukino ubanza.
Muri 1/2 APR FC izahura na Police FC, mu gihe Mukura VS yasezereye Amagaju FC kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya 2-2 mu mikino ibiri, izakina n’ikipe ikomeza hagati ya Gorilla FC na Rayon Sports zikina kuri uyu wa Kane saa kumi n’ebyiri.







National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR FC ndayifana bya cyane, I Kirehe mu kigo cya Rusumo High School nyina umupira w’amaguru ica ibumoso, kandi nkaba nifuza kuzaba umukinnyi w’ikipe y’Apr fc