Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Moya z’ijoro, wagaragayemo guhangana muri rusange ku mpande zombi. Igice cya mbere cyawo cyaranzwe n’igikorwa cyo ku munota wa 25 w’umukino, aho APR FC yatsinze igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Yunusu ariko umusifuzi wa mbere w’igitambaro, avuga ko habayeho kurarira.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 75, Gasogi United yafunguye amazamu ubwo yasatira mu buryo bwihuse nyuma y’uko abakinnyi ba APR FC bose bazamutse kubera kufura iyi kipe yari ibonye. Mu gutera uyu mupira w’umuterekano APR FC yawutakaje maze Ndikumana Danny azamukana na Niyigena Ebenezeri bihuta bisanga bari kumwe n’umukinnyi umwe wa APR FC. Ndikumana Danny yahise aha umupira Niyigena Ebenezeri wahise aroba umunyezamu Hakizimana Adolphe wagerageje gusohoka ariko umupira ujya mu rushundura.
APR FC yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, ariko umukino urangira itsinzwe igitego 1-0.
Mu yindi mikino yabaye, Bugesera FC mu rugo yahatsindiye Etincelles FC 1-0 mu gihe AS Kigali yanganyirije na Gorilla FC 0-0 kuri Kigali Pele Stadium.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|