Uyu mukino watangiye Saa Mbiri z’ijoro watangiranye imbaraga cyane cyane kuri APR FC maze ifungura amazamu ku munota wa 33 ku gitego cya Byiringiro Jean Gilbert, mbere y’uko Djibril Ouattara atsinda icya kabiri ku munota wa 45 igice cya mbere cyikarangira ari ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, William Togui yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 56, naho Memel Dao atsinda icya kane nyuma ku munota wa 63 ashimangira intsinzi ya APR FC yakinaga neza cyane.
Mu mpera z’umukino, Gasogi United yasigaye ari abakinnyi 10 nyuma y’ikarita itukura yahawe Iradukunda Axel, maze umukino urangira ari 4-0 bisanga igitego 1-0, APR FC yari yatsinzwe mu mukino ubanza ariko ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-1.
Muri 1/2, APR FC izahura n’ikipe izava hagati ya Etincelles FC na Bugesera FC, zizakina umukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatatu Saa Cyenda zuzuye kuri Kigali Stade Umuganda nyuma y’uko Bugesera FC itsinze 1-0 mu mukino ubanza.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|