Pavelh Ndzila ashobora kwerekeza muri Tanzania

Umunyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila usoje amasezerano muri APR FC, ashobora gukomereza urugendo mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania bageze kure ibiganiro.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Mpan Média cy’iwabo muri Congo Brazzaville ivuga ko amakuru gifite ahamya ko ibiganiro bigeze kure hagati y’uyu mugabo wari umaze imyaka ibiri akinira APR FC n’ikipe ya KMC yo muri Tanzania yabaye iya 13 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere 2024-2025 muri iki gihugu.

Pavelh Ndzila ariko ugikomeje ibiganiro byo kongera amasezerano muri APR FC, iki ikinyamakuru kivuga ko gufata icyemezo cy’aho azakomereza akazi ke bizaba mu minsi micye iri imbere, haba mu Rwanda cyangwa muri Tanzania.

Pavelh Ndzila wageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2023, yakinnye umwaka w’imikino wa 2023-2024 ari amahitamo ya mbere mu izamu, gusa bitandukanye no mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 aho ubwo wari ugeze hagati yatakaje umwanya wafashwe na Ishimwe Pierre wasoje uyu mwaka ari umunyezamu wa mbere.

Pavelh Ndzila ashobora kwerekeza muri KMC yo muri Tanzania avuye muri APR FC
Pavelh Ndzila ashobora kwerekeza muri KMC yo muri Tanzania avuye muri APR FC

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka