Ibi bibaye nyuma y’amahugurwa yamaze iminsi itatu mu Rwanda yari ayobowe n’umutoza mukuru w’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain witwa Benjamin Houri, ahuza abatoza 18 bagombaga gutoranywamo bane bazatoza muri iri shuri.

Nyuma y’aho iri shuri ryahawe Theonas Ndanguza nk’Umuyobozi mukuru (General Manager), akaba ubusanzwe nyuma yo kwiga Siporo mu ishuri rikuru rya KIE, akaba yari umujyanama mu bya Tekinike wari uhagarariye Ferwafa mu Ntara y’Amajyepfo.

Grace Nyinawumuntu kandi na we wamenyekanye nk’umutoza wa AS Kigali y’abagore ndetse akanatoza Amavubi y’abagore, yagizwe umuyobozi wa Tekinike w’iri shuri.
Staff ya Academy ya Paris Saint-Germain mu Rwanda
– General Manager: Theonas NDANGUZA
– Technical Responsible: Grace NYINAWUMUNTU
Abatoza:
Hamida MUREKATETE
Alain MBABAZI
David Rumanzi
Nonde Mohamed




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ni nsabimana ndagirango mbasobanuze ko nakunze igitekerezo kokuzamura impano zabana babyanyarwanda konange pfite impano yogukina umupira kandi narabibasabye mwazapfashije kombikunda gukina cyane murakoze number ni 0780296396 Wenda muzinyohereza kuriyi nemero imana ibahe umugisha
Ako cademy ya psg kwiyandikisha nigute mutubwire ni Daniel