Papy Fatty uherutse kwitaba Imana yagiriye ibihe byiza mu Rwanda (Amafoto)
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Papy Fatty wigeze gukinira APR FC, ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bahesheje itike ikipe y’igihugu y’u Burundi yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, yitabye Imana ku wa kane tariki 25 Mata 2019.
Papy Fatty wigeze guhagarika umupira kubera indwara y’umutima nyuma akaza gukomorerwa akongera gukina, yikubise hasi ubwo yari arimo gukinira ikipe ye yitwa Malanti Chiefs yo mu gihugu cya Eswatini (cyahoze cyitwa Swaziland).
Aya ni amwe mu mafoto y’uyu mukinnyi wari ukunzwe na benshi mu Rwanda ubwo yakiniraga APR FC kubera ubuhanga budasanzwe yagaragazaga mu kibuga, akanabafasha kwegukana ibikombe birimo Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro muri 2012.

Papy Fatty na Sina Jerome wahoze akinira Rayon Sports

Nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, acunganye na Papy Fatty

Papy Fatty muri APR FC ku murongo wa mbere ibumoso

Papy Fatty iruhande rwa Mugiraneza Jean Baptiste ugikinira APR FC

Papy Fatty na bagenzi be bishimira igikombe cy’Amahoro 2012


Ahabwa igihembo nk’umwe mu bakinnyi bitwaye neza

Umunyamideli Kate Bashabe atwaye igikombe cyahatanirwaga muri 2012


National Football League
Ohereza igitekerezo
|
bibilia ivugako abapfuya bazazuka!
Impamvu twese dupfa (natural death),nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.