Onana na Sanogo mu bakinnyi bigaragaje mu mukino wahuje abakinnyi ba Rayon Sports hagati yabo (AMAFOTO)
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yo gutegura umwaka w’imikino wa 2021/2022, ifite abakinnyi bakomeje gukoramo igeragezwa harimo n’aba batoza abamaze gushima
Kuri uyu wa Gatatu tariki 23/09/2021, ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yo kugerageza bamwe mu bakinnyi bashya iyi kipe ifite, aho by’umwihariko abakinnyi bakinnye hagati yabo.
Abatoza ba Rayon Sports bari bagabanyijemo amakipe abiri, aho ikipe ya mbere yari yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira Rayon Sports, mu gihe iya kabiri yari yiganjemo abakinnyi bashya bakiri mu igeragezwa.

Mu bakinnyi bashya bagaragaye mu myitozo y’ejo barimo umunya-Cameroun Essomba Onana Leandre Willy wanigaragaje muri iyi myitozo, hakazamo Nsengiyumva Isaac usanzwe akinira ikipe ya Express Fc yo muri Uganda.
Iyi myitozo kandi yagaragayemo umunya-Mali Souleymane Sanogo ukina nka rutahizamu, akaba yaranatsinze igitego muri uyu mukino wahuje amakipe abiri ya Rayon Sports. Hagaragayemo kandi umunya-Tanzania Hassan wakiniraga Namungo FC yo muri Tanzania.
Iyi myitozo yitabiriwe kandi na myugariro Gakwavu Jean Berchmas, uyu akaba ari umunyarwanda wakiniraga Vipers Fc yo muri Uganda, bivugwa ko uyu Rayon Sports yamurangiwe n’umutoza Kayiranga Jean Baptiste.
Mu bandi bakinnyi bagaragaye muri iyi myitozo, harimo umukinnyi Sekamana Maxime wari wararangije amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinyiye iyi kipe, umunyezamu Hategekimana Bonheur wari usanzwe ufatira ikipe ya ESPOIR y’I Rusizi.

Muri uyu mukino w’amakipe abiri yari yatoranyijwe, abakinnyi batsinze ibitego barimo Mantore Dusenge Jean Pierre uzwi nka Jean Pipi watsinze ibitego bibiri, Souleymane Sanogo, Rudasingwa Prince ndetse na Nwosu Samuel aho buri wese yatsinze igitego kimwe kimwe.

Nyuma y’iyi myitozo, umutoza Masud Djuma ndetse n’itsinda ry’abatoza bafatanya, baje gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bane, ni mu gihe kandi bivugwa ko iyi kipe itegereje abandi bakinnyi batatu baziyongeramo.


Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports iraza gukina umukino wa mbere wa gicuti, aho iza guhura na Musanze Fc i Musanze kuri Stade Ubworoherane, hakaba hanavugwa ko iyi kipe ishobora gukina indi mikino ya gicuti n’amakipe arimo Police Fc ndetse na AS Kigali.







National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Reyo izabiryana
RAYON YACU YUBAHWE