Okoko ntabwo yajya muri Mukura mbere y’ukwezi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC buratangaza ko butiteguye guhita burekura umutoza wayo Okoko Godefroid ngo ajye mu ikipe ya Mukura kuko amasezerano bafitanye avuga ko byibura agomba kubateguza mbere y’ukwezi ngo agende.

Amakuru ari mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda ni uko ikipe ya Mukura VS yaba yarangije kuvugana n’umutoza wa Musanze Okoko Godefroid ndetse ko uyu yaba ari we ugiye kuyitoza asimbuye Kayiranga Baptiste wirukanwe mu cyumweru gishize.

Aya makuru kandi yahamijwe na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe yo mu majyaruguru babwiye Kigali Today ko umutoza wabo yabasezeye kuri icyi cyumweru tariki 09/11/2014.

Aganira na Kigali Today, umunyamabanga w’ikipe ya Musanze akaba n’umuvugizi wayo Mussa yadutangarije ko na bo iby’igenda rya Okoko baryumva nkuko abandi babyumva.

Ati “Natwe twabyumvise ariko nta kintu umutoza ku giti cye yari yadutangariza.Ntabwo yari yatwandikira ibaruwa isesa amasezerano gusa binaramutse bibaye, byasaba ko yubahiriza amasezerano dufitanye, harimo ko agomba gutanga integuza byibura y’ukwezi kugirango natwe dushake umusimbura ntakintu gihungabanye”.

Okoko yatoje amakipe nka La Jeunesse, Kibuye, Kiyovu, Amagaju na Mukura.
Okoko yatoje amakipe nka La Jeunesse, Kibuye, Kiyovu, Amagaju na Mukura.

Ubwo twavuganaga n’uyu mutoza Okoko Godefroid yatubwiye ko ari mu nama n’ubuyobozi bwe. Twagerageje kuvugana n’abo mu ikipe ya Mukura VS ariko ntabwo bitabaga telefoni zabo zigendanwa.

Okoko Godefroid yaje mu ikipe ya Musanze muri uyu mwaka wa shampiyona asimbuye umunya Tanzania Baraka Hussein waserewe mu mwaka twasoje.

Okoko ni umwe mu batoza baheruka kugira ibihe byiza muri Mukura aho yayihesheje umwanya wa gatatu mu mwaka wa shampiyona wa 2012-2013. Kuva icyo gihe, abatoza bose bamusimbuye ari bo Ruremesha Emmanuel, Kaze Cedric na Kayiraga Baptiste, bagiye bava muri iyi kipe birukanywe.

Jado Dukuze

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni mujya mwandika Okoko God. mujye muvuga ko ari umutoza uhamagarwa aho byananiranye, ngo ajye kuzahura. Ndabona muri iyi season azatoza amakipe menshi. Gusa courage Okoko. Ese bazamuhaye Amavubi,nayo akayarwaza, ko mbona abandi bo byanze.

junior yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka