Nzarora Marcel wakiniye Amavubi yakoze ubukwe na Brenda
Nzarora Marcel wabaye umukinnyi (Umunyezamu) mu makipe akomye hano mu Rwanda, ndetse akanakinira ikipe y’Igihugu (Amavubi) y’Abatarengeje imyaka 17 mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011, yakoze ubukwe n’umukunzi we Brenda.
Nzarora Marcel n’umukunzi we Namugenyi Brenda, ubu bari mu munyenga w’urukundo nyuma yo gusezerana kubana akaramata nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka ibiri bakundana.
Ni ubukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, bubera mu gihugu cya Uganda aho ababyeyi ba Namugenyi Brenda batuye.
Muri Kanama 2019, nibwo uyu munyezamu yari yagiye i Burayi, aho yerekeje mu ikipe yitwa RR FC muri Écosse ariko nti byaza kumugendekera neza bituma agaruka mu Rwanda gato, yaje kuhava yongera gusubira i Burayi gukomeza amasomo n’umwuga wo gukina umupira w’amaguru ariko ntiyawutinzemo cyane aho i Burayi.
Nzarora Marcel ubu abarizwa mu gihugu cya Wales ho mu bwami bw’ubwongereza ariko akaba yarahagaritse umwuga wo gukina umupira w’amaguru akerekeza mu yindi mirimo aho kuri ubu ari umukozi muri sosiyete ya Amazon.
Namugenyi Brenda nyuma yo gukurira muri Uganda, yaje mu Rwanda ndetse anahasoreza amashuri ye muri Kaminuza ya Mudende, nyuma yabonye akazi muri Kigali akomeza kuhakorera aho ari umucungamali muri sosiyete ya NPD, ndetse akaba yari afite n’akandi kazi akora kuruhande aho atoza abantu mu nzu za siporo (GYM) ahantu hatandukanye ariko akaba azwi cyane muri La Palisse.
Ubukwe bwa Marcel ndetse na Namugenyi, bwitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakinanye Harimo Munyangondo Pascal (Kacale), Sebanani Emmanuel Crespo na Mucyo Philbert ari nawe wari wambwambariye.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Marcel yadutangarije ko nyuma y’ubukwe, umugore we Namugenyi Brenda azaguma mu kazi bisanzwe kabone nubwo nawe azasubira hanze mu kazi ke ka buri munsi.
Usibye ikipe z’Igihugu, Marcel Nzarora yakiniye amakipe arimo Police FC, Rayon Sports, Musanze FC ndetse na Mukura Victory Sports.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|