Nyuma yo gutabaza, Etincelles FC yahembye

Nyuma y’igihe mu ikipe ya Etincelles FC humvikana ubukene bwatumye idahembera abakinnyi n’abakozi ba yo ku gihe yabahembye ibirarane yari ibarimo.

Umwe mu bakinnyi baganiriye na Kigali Today yahamije guhembwa kwabo kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati"Yego bahembye.Bahembye amezi abiri."

Abakinnyi ba Etincelles bahembwe
Abakinnyi ba Etincelles bahembwe

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ubu bari gutegura umukino wa shampiyona bazakina na Mukura VS kuri uyu wa Gatanu.

Ati "Ibindi turi gutegura umukino dufitanye na Mukura VS."

Etincelles FC iri kurwana no kuba itasubira mu cyiciro cya kabiri kuko iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma wa 15 aho ifite amanota 22.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukunda. Gikundiro. Yacu

Nyamunda yanditse ku itariki ya: 13-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka