Nyuma y’imyaka 9 Arsenal irangije umwaka ku mwanya wa mbere muri Premier League

Nyuma y’inzinzi y’igitego 1-0 ikipe ya Arsenal yakuye ku kibuga cya New Castle United, kuwa 29 Ukuboza uyu mwaka, iyo kipe n’umutoza wayo Asene Wenger bongeye kwisubiza ishema ryo gusoza umwaka bayoboye shampiyona y’ubwongereza.

Umuhigo nk’uyu, Wenger n’ikipe ye bawuherukaga mu mwaka wa 2004, ubwo banatwaraga igikombe cya shampiyona.

Nyuma y’icyo gihe, Arsenal yasozaga umwaka iri mu myanya y’inyuma gato, ariko ikaza kwikosora mu mikino yo kwishyura ikagaruka mu makipe 4 ya mbere (azwi nka Big Four), cyangwa se Arsenal yaba iri ku mwanya wa mbere, iminsi mikuru ya noheri n’ubunani yaza andi makipe akayigizayo.

Iyi kipe isanzwe izwiho kugira abakunzi benshi hano mu Rwanda usanga bahanganye n’abayandi makipe nka Manchester United, Chelsea n’andi, ndetse bakaba bari barateze Arsenal umutego w’amakipe akomeye bagombaga guhura mu mikino isoza umwaka harimo Leverpool, Chelsea, New Castle n’ayandi bavuga ko atazatuma isoza umwaka ikiri kuri uwo mwanya yakunze gukomeraho muri iyi shampiyona.

Uretse mu Rwanda, amakipe n’abatoza b’i Burayi cyane cyane mu Bwongereza nka Josee Morinho utoza Chelsea bakaba bareruye bakavuga ko batabona Arsenal nk’ikipe yasoza umwaka ikiyoboye ayandi.

Ku munota wa 65 w’umukino, nibwo rutahizamu wa Arsenal Olivier Giroud, nawe umaze iminsi adashimwa n’abakunzi b’iyo kipe kubera umusaruro muke yabonye igitego cya Arsenal ari nacyo rukumbi cyabonetse muri uwo mukino kuko new Castle yashatse kukishyura bikananirana.

Ubu, Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona, ariko irotswa igitutu n’amakipe akomeye nka Manchester City, Chelsea, Liverpool n’andi anyotewe no kuza mu makipe 4 ya mbere.

Ernest Kalinganire

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka