
Ni umuhango utenganyijwe kubera kuri Sitade Ubworoherane, aho ikipe ya Musanze FC izaba yakira Gorilla FC ku mukino w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.
Mu Kiganiro yagiranye na Kigali Today, Imurora yavuze ko yifuje gukora itandukaniro n’abandi bakinnyi.
Yagize ati "Ndifuza gukora itandukaniro n’abandi bakinnyi bo mu Rwanda, usanga umukinnyi yarakoze ibikorwa byiza mu kibuga ariko akava mu mupira nk’uhunga, njye siko bimeze. Ndashaka kwereka abakiri bato ko umupira nawukinnye, nawukunze kandi ari umwuga wampaye ubuzima bwiza mu myaka 14 maze nkina. Ndifuza gusiga umurage mwiza mu mupira".
Uyu Musore umaze gukinira Musanze FC imikino irenga 200, ni mukuru wa Harerimana Obed ukinira Police FC.
Imurora yazamukiye mu ikipe ya Marines FC mu mwaka wa 2007 aho yamazemo imyaka ibiri, yavuye muri Marines muri 2009 yerekeza muri Musanze FC. Muri Musanze FC yahakinnye imyaka itandatu, ni ukuvuga kugera muri 2015, yavuyemo yerekeza muri Police FC yakiniye kugera 2017 abona kugaruka muri Musanze FC kugeza uyu munsi.

Imibare ya Imurora Japhet mu myaka 14 akina Umupira
– Imikino 277 atsindamo ibitego 68.
– Ikarita imwe y’umutuku
– Amakarita 11 y’umuhondo
– Marines FC yayikiniye imikino 30 atsinda ibitego 7
– Musanze FC yayikiniye imikino 198 atsindamo ibitego 46
– Police FC yayikiniye imikino 30 atsinda ibitego 15.
Muri iyi myaka uko ari 14 Imurora Japhet yatwaye ibikombe bibiri yatwaranye na Musanze FC na Police FC. Muri Musanze FC yatwayemo igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu mwaka wa 2011/2012 ubwo yazamukaga mu cyiciro cya mbere. Yatwaye igikombe cy’amahoro hamwe na Police FC mu mwaka wa 2015/2016.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Waouu inkuru nziza bravo muzajye mubikora no ku bandi bakinnyi