Nyuma y’ibitego bibiri bya Rayon Sports ku busa bwa APR FC umukino urasubitswe kubera ibura ry’umuriro
Umukino wahuzaga Rayons Sport na APR FC, waberaga kuri Stade ya Rubavu, bahatanira igikombe gisumba ibindi kizwi nka Super Cup, urasubitswe kubera ibura ry’umuriro kuri iyi stade.
Uyu mukino usubitswe nyuma y’iminota mike y’igice cya kabiri, aho Rayons Sport yari yamaze gutsinda APR FC ibitego bibiri, kimwe cyatsinzwe na Rutahizamu wayo Ismaila Diarra, icya kabiri gitsindwa na Kwizera Pierrot.


Uyu mukino wanatangiye utinze kubera ikibazo cy’umuriro wabuze umwanya munini bigakerereza itangira ry’umukino, ubusanzwe wagombaga gutangira i saa kumi n’ebyiri zuzuye z’umugoroba.
Uyu mukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, aho wabonaga ko buri kipe ishaka gutungura ngenzi yayo ikayitsinda hakiri kare, ariko ba myugariro bo ku mpande zombi bagenda babasha kurinda neza izamu ryabo.
Ku munota wa 34 w’umukino, rutahizamu wa Rayons Sport Ismaila Diarra yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sport, ku mupira muremure yari ahinduriwe na Kwizera Pierrot, atsinda igitego ku ishoti rikomeye ry’imoso adahagaritse .

Nyuma y’igitego cya mbere cya Rayons Sport umukino wakomezanyije imbaraga ku ruhande rw’abakinnyi ba APR FC bifuza kwishyura igitego batsinzwe, ariko ku munota wa 38 nibwo Nshimiyimana Imran wa APR FC yaje gukubita umutwe Manzi Thierry wa Rayons Sport ahita ahabwa ikarita itukura, asohoka mu kibuga, APR isigara ikina ari abakinnyi 10.

Iminota 45 y’igice cya mbere isoje ari kimwe cya Rayons Sport ku busa bwa APR FC hongerwaho iminota ine, kugira ngo igice cya mbere kirangire.
Ku munota wa gatatu w’inyongera umuriro wongeye kubura kuri Stade ya Rubavu umara iminota 18, ariko waje kugaruka umukino urakomeza igice cya mbere cy’umukino gisoza gutyo.
Mu minota ya mbere y’igice cya Kabiri, Rayons Sport yakomeje kurusha APR FC, maze ku mupira mwiza Rutanga Eric yahaye Kwizera Pierot, Ntiyazuyaza ahita ashyiramo igitego cya Kabiri cya Rayons Sport, yongera ahagurutsa abafana ba Rayons Sport bitabiriye uyu mukino ku bwinshi.
Nyuma gato y’iki gitego umuriro wongeye kubura muri Stade ya Rubavu , ntiwagaruka, kugeza aho abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA hamwe n’abayobozi b’amakipe yombi bakoranye inama bakemeranya ko umukino usubikwa, hakazatangazwa ikizakurikira nyuma y’inama izahuza komite itegura iki gikombe gisumba ibindi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ferwafa iraha imikorere yayo ninkiyumwana wiga mumashuri yicuke harya mwasebwe kwakira igikombe cyisi kubatarengeje 21 ubuse muzi akazi mushinzwe ngukora wababona mugenza mutazi ibwo mukora ndinkamwe naha agaciro abanyarwanda nkengura abashoboye bagakora nkumuyobozo wa firwafa uri kwiyamamaza urashakicyi ubona uzi ibwo ukora abangutora batekereza nkawe umuriro ubura muri sitade nkaziriya mazutu yabuze yangukoresha muri moteri police izabitereho icyunvirizo irebeko hatarimo nguhungabanya umutekano kubura umuriro muri sitade ninjoro yuzuye abantu nakumuro
rayon sport yavunitse itsinda apr njyewe ndumva bazakamereza aho baribagereje
rayon sport yavunitse itsinda apr njyewe ndumva bazakamereza aho baribagereje
Mbega umuriro ngo uratubihiriza ark abashinzwe gutegura imikino bahanwe kd bamenyeko igikombe ni icya rayon sport nihatazamo byabindi tumyereye byo kwibira APR fc.
Bavandimwe gusubikwa kuyumukino nicyasha kigumye kuri FERWAFA.Kuko ntibyumvikana uburyo ifite aba teknicien,bagombaga kubanza kumenya niba ibintu biri kumurongo bikarangira wagirango ntibahaba.ikindi bazi neza ko no kuri mach ya As kigali na Etincelle niba ntibeshye byabaye bakarenga bagashyira iriya mach nijoro.Sha ibinagahomamunwa.
uko bazabigenza kose ntibazirengagizevibitego byacu tumaze gutsinda si non haba hari ikibazo? dutegereje ubushishozi butabogamye.
icyakoze bawusubika bagira ibitego byacu bibarwe bitari ibyo byaba ibindi hari icyaba kibyihishe inyuma.rwose dutegereje ubushishozi butabogamye.
Hakorwe iperereza ku cyatumye umuriro ubura burundu nyuma y’ibitego 2 bya rayon.Turasaba abayobozi ba rayon kutazemera ko usubirwamo badahereye ku bitego byacu 2 bagakina iminota yari isigaye kandi hakajyamo n’abakinnyi barimo Apr ifite abakinnyi 1
0 kdi yanasimbuje twe tutarasimbuza.
REYO YATSINZE RWOSE NIKO BIMEZE
Ferwafa irananiwe kbs , iyi match kobaribaziko izaba mwijoro kuki batiteguye hacyiri kare? MINISPORT nijyire icyo ibikoraho kbs
umuriro urabatengushye ariko nibihangane .kubantu bafana por ngewe sipfana iyo pfanye pfana iyatsinze . none iyatsinze ntiramenyekana
Nibyorwose abayobozi babyigeho bakurikize amategeko ntihagire icyipe iharenganira.murakoze