Nyinawumuntu ahamya ko ikipe y’u Rwanda y’abagore iteguwe neza yazasezerera Kenya

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali y’abagore, akaba anakunze kuba umutoza wungirije mu ikipe y’u Rwanda y’abagore, asanga u Rwanda rushobora kuzasezerera Kenya, ubwo amakipe yombi azahura mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyo muri 2014.

Ibyo Nyinawumuntu yabitangaje nyuma ya Tombola y’uko amakipe azahura mu majonjora y’ibanze, aho Rwanda rwatomboranye na Kenya, amakipe akazakina imikino ibiri, itsinze igakomeza.

Umukino ubanza uzakinwa hagati ya tariki ya 13-15 Gashyantare 2014, naho imikino yo kwishyura ikinwe tariki ya 28 Gashyantare kugeza tariki ya 2 Werurwe.

Nyinawumuntu umaze guhesha AS Kigali ibikombe bine bya shampiyona yikurikiranya, avuga ko n’ubwo Kenya imenyereye amarushanwa mpuzamahanga kurusha u Rwanda, ngo abakobwa b’u Rwanda batsinda aba Kenya baramutse bateguwe neza.

Grace Nyinawumuntu amaze guhesha AS kigali ibikombe bine yikurikiranya.
Grace Nyinawumuntu amaze guhesha AS kigali ibikombe bine yikurikiranya.

Ati “Kenya nibyo bafite inararibonye mu marushanwa mpuzamahanga kurusha u Rwanda, ariko nkurikije ubuhanga abakobwa bacu bagaragaza muri iyi minsi, mbona bashobora kwitwara neza bakaba basezerera Kenya mu gihe bateguwe neza, bagashakirwa abatoza ndetse n’imikino ya gicuti hakiri kare”.

Mu gihe buri mwaka hakinwa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abagore, ikipe y’iguhugu yo isa n’aho itabaho kuko kuva muri 2009, ubwo yasezererwaga na Uganda mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, iyo kipe ntiyongeye kubaho.

Nyinawumuntu Grace ukunze gutoza iyo kipe yungirije umutoza uba washyizweho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko mu minsi ishize yari yasabwe ko, afatanyije n’inzobere muri ruhago Rutsindura Antoine, bahitamo abakinnyi beza bajya mu ikipe y’igihugu ariko ngo bisa n’ibyarangiriye aho.

Ikipe ya AS kigali Nyinawumuntu atoza yakunze guturukamo abakinnyi benshi bajya mu ikipe y'igihugu.
Ikipe ya AS kigali Nyinawumuntu atoza yakunze guturukamo abakinnyi benshi bajya mu ikipe y’igihugu.

Uretse ikipe y’igihugu ya Guinea Equatoriale yatwaye igikombe cya Afurika giheruka, Afurika y’Epfo, Cameroun na Namibia izakira iki gikombe cya 2014, ndetse n’ibindi bihugu birindwi byitwaye neza mu marushanwa aheruka, ibindi bihugu bisigaye bizakina imikino ibiri y’amajonjora y’ibanze ku buryo bukurikira:

Algérie-Maroc, Egypte-Tunisie, Ethiopie-Soudan, Burkina Faso-Ghana, Côte d’Ivoire-Mali, Rwanda-Kenya, Nigéria-Sierra Leone, Guinée Bissau-Sénégal, Mozambique-Comores, Botswana-Zimbabwe na Zambie-Tanzanie.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka