Nyanza: Abakobwa bizeye kuzegukana igikombe cya FPR-Inkotanyi

Abakobwa bo mu karere ka Nyanza bari mu muryango FPR-Inkotanyi baritegura kuzegukana igikombe mu mupira w’amaguru mu Ntara y’Amajyepfo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 ishize uwo muryango uvutse.

Tariki 09/11/2012 abakobwa bagize ikipe y’umupira w’amaguru mu muryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’aka karere bari ku kibuga cy’akarere ka Nyanza mu myiteguro yaberaga mu mvura bashishikajwe cyane n’imyitozo batitaye ku cyondo n’amazi byari muri icyo kibuga.

Nikuze Fatuma kapiteni w’iyo kipe avuga iyo myiteguro igamije kuzambura ikigombe utundi turere bazahura bahatanira igikombe cyatezwe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yayo y’imyka 25 umaze ushinzwe.

Uyu kapiteni w’ikipe y’abakobwa mu mupira w’amaguru asobanura ko bafite icyizere cyo kuzatsinda imikino yose bafite mu minsi iri mbere izabahuza n’abandi bakobwa bagenzi babo bo mu muryango wa FPR-Inkotanyi bazakina nabo baturutse mu tundi turere two mu Ntara y’Amajyepfo.

Imyiteguro bakomeje kuyikorera ku kibuga cy'akarere ka Nyanza.
Imyiteguro bakomeje kuyikorera ku kibuga cy’akarere ka Nyanza.

Abivuga atya: “Ntawabishidikanyaho ko intsinzi izaba iyacu kuko duhagaze neza cyane mu myanya yose igize ikipe y’umupira w’amaguru kandi abo tuzakina nabo twarangije kumenya intege zabo aho ziherereye icyo dutegereje gusa ni ukunyeganyeza inshundura maze intsinzi igataha mu karere ka Nyanza”.

Ntivuguruzwa, umukozi w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza nawe yashimangiye iby’iyo ntsinzi avuga ko yitezwe gutahanwa n’abakobwa bo muri ako karere.

Iyi kipe igizwe n’abakobwa bo mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza iritegura gucakirana n’ikipe y’abakobwa bo mu karere ka Ruhango kuri iki cyumweru tariki 11/12/2012.

Jean Pierre Twizeyeyezu

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka