Ntarindwa Aimable agiye gusinyira Rayon Sports

Umukinnyi Ntarindwa Aimable wakiniraga Mukura VS hagati mu kibuga yugarira, yumvikanye na Rayon Sports kuzayikinira kugeza mu mpeshyi ya 2027.

Ntarindwa Aimable arasinyira Rayon Sports imyaka ibiri ayikinira
Ntarindwa Aimable arasinyira Rayon Sports imyaka ibiri ayikinira

Amakuru yizewe Kigali Today ifite ahamya ko uyu musore wari umaze igihe mu biganiro na Rayon Sports, ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa Mbere mu masaha ya nyuma ya saa sita, nyuma yo kumvikana ku byo bagomba kumuha byose agomba no guhabwa akimara gusinya.

Ntabwo ari inshuro ya mbere impande zombi zemeranyije gusinyana amasezerano kuko tariki 19 Kamena 2025, babyemeranyije bigomba kuba tariki 20 Kamena 2025 ariko bikarangira bitabaye, bikimurirwa 21 na 22 uko kwezi ariko nabwo ntibyaba kuko nta mafaranga yo gutanga yari ahari kuri Rayon Sports.

Ntarindwa Aimable yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya Rayon Sports imaze gusinyisha aribo Tambwe Gloire, Prince Musore Michel, Mohamed Chelly, Rushema Chris, Tony Kitoga na Mohamed Chelly.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka