
Amakuru Kigali Today yahamirijwe n’umwe mu bantu ba hafi muri Musanze FC, ni uko hafashwe icyemezo cyo gusezerera abakinnyi batandatu bari bagifite amasezerano aribo umunyezamu Ntaribi Steven, Nduwayo Valeur ukina hagati mu kibuga, myugariro Ndizeye Gad, Nshimiyimana Clement, Tinyimana Elissa na Uwiringiyimana Christophe.
Musanze FC iheruka gushyiraho Ruremesha Emmanuel nk’umutoza mukuru wungirijwe na Kalisa Francois, iheruka gusinyisha abakinnyi barimo Bizimungu Omar n’umunyezamu Habarurema Gahungu n’abakinnnyi bashya mu gihe inakomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026.

Nduwayo Valeur ari mu bakinnyi batazakomezanya na Musanze FC

Ntaribi Steven nawe ari mu bakinnyi batazakomezanya na Musanze FC
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|