Ntagwabira yashyize hanze ibibazo biri muri Rayon, ahita anayivamo
Jean Marie Ntagwabira wari umaze imyaka ibiri atoza ikipe ya Rayon Sport, yashyize ku mugaragaro ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe byanagize ingaruka ku myitwarire mibi yaranze iyi kipe muri uyu mwaka, arangije atangaza ko ayisezeyemo.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, kuwa Gatanu tariki ya 6/7/2012, yamaze amasaha asaga atatu, abwira itangazamakuru iby’urugendo rwe muri Rayon Sport, kuva yatangira kuyitoza kugeza ku munsi wa nyuma yayitoje, akinaga na APR FC umukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.
Ntagwabira wabaye umukinnyi nyuma akaba n’umutoza wa APR FC, mukeba wa Rayon Sport igihe kirekire, yagiye muri Rayon Sport avuye gutoza Kiyovu Sport, aho ubuyobozi bwamusabye gutwara igikombe cya shampiyona , n’igikombe cy’amahoro, dore ko Rayon Sport yari imaze igihe kirekire ari nta gikombe itwara.
Muri icyo kiganiro Jean Marie yavuze ko impamvu nta gikombe yatwaye muri Rayon kandi ubuyobozi bwaramuguriye abakinnyi bakomeye yifuzaga, ari uko banze kwita ku ikipe mu bijyanye no guhemba abakinnyi no kubaha agahimbazamusyi.
Ati: “Ku kijyanye n’abakinnyi, navuga ko nka 99% by’abakinnyi nifuzaga nababonye, kereka wenda ikibazo cy’umunyezamu twazanye ntiyitware neza, ariko ahandi hose nta kibazo twari dufite.
Mu by’ukuri icyatumye tutitwara neza, ni uko nyuma yo kugura abo bakinnyi, Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwatereranye ikipe, umushahara w’abakinnyi urabura ku buryo akenshi wasangaga amakipe arimo kwitegura gukina na Rayon Sport twebwe abakinnyi banze gukora imyitozo kubera kudahembwa”.
Mu bindi bintu Ntagwabira avuga ko byagiye bituma ikipe ititwara neza, harimo bamwe mu bantu bavuga mu magambo ko bakunda ikipe ya Rayon Sport ariko bagamije kuyisenya.
Mu bo yagiye atunga agatiki harimo abitwa ba Salvator, Migambi, Issa, Karake n’abandi ngo wasangaga bamusaba ko yarya ruswa y’amakipe babaga bagiye gukina kugira ngo Rayon Sport itsindwe, gusa abo bagabo bose yavuze nabo barabihakana.
Ntagwabira asezeye muri Rayon Sport yari afitanye ikibazo n’abakinnyi yatozaga kuko atari akivuga rumwe nabo, bamwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyo kipe bari bamaze iminsi bandikiye ubuyobozi bw’ikipe, basaba ko Ntagwabira yakwirukanwa.
Kuri icyi kibazo Ntagwabira yavuze ko byose byaturutse ku mukinnyi Ndikumana Hamad ‘Katauti’ batigeze bumvikana kuva yagaruka muri Rayon Sport avuye gukina mu gihugu cya Cyprus.
Ati: “Katauti yaje muri rayon Sport asaba ko yakina tumuha umwanya ariko nyuma yaje gushaka kujya mu ikipe y’igihugu mbereye umutoza wungirije ntibyashoboka, avuga ko arinjye wanze ko ayijyamo.
Kuva ubwo atangita kunteranya n’ubuyobozi no kunyangishaa abakinnyi kugeza n’ubwo yandika ibaruwa asaba ko nirukanwa muri Rayon Sport asaba abakinnyi bagenzi be kuyisinya”.
Ntagwabira wari umaze iminsi atishimiwe n’abafana b’iyi kipe, ntiyanagaragara ku mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’Amahoro avuga ko arwaye, yavuze ko avuye muri Rayon Sport kuko abona ko ibibazo biyirimo bitapfa gukemuka.
Yagize ati: “Mvuye muri iyi kipe kuko nasanze ibibazo biyirimo bitakemuka ejo cyangwa ejo bundi. Rayon Sport nari maze kuyikunda ariko numvise ntashobora kwihanaganira uko ibayeho n’uko iyobowe.
Mbere y’uko nabibamenyesha, naganiriye n’abayobozi ba Rayon Sport ndabibabwira kandi mbamenyesha ko igihe cyose bakenera ko hari icyo nabafasha kitari ugutoza nzakibafasha”.
Mu myaka ibiri Ntagwabira yari amaze muri Rayon Sport nta gikombe yabashije gutwara, kuko mu mwaka we wa mbere Rayon yarangije shampiyona ku mwanya wa Gatandatu igarukira muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.
Muri 2012, Ntabwira nabwo mu bibazo Rayon Sport yakomeje guhura nabyo, nabwo yananiwe gutwara igikombe na kimwe kuko arangije shampiyona ku mwanya wa Kane inagarukira muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.
Ntagwabira avuye muri Rayon Sport nabi nyuma ya Emmanuel Ruremesha, Kayiranga Baptiste, Rooul Sungu n’abandi bagiye bayivamo batavuga rumwe n’abakunzi b’iyo kipe ahanini kubera umusaruro mubi.
Twifuje kuvugana n’Ubuyobozi bw’iyi kipe kugirango tumenye ikigiye gukorwa nyuma yo kugenda kwa Jean Marie Ntagwabira ariko ntibyadukundira.
Theoneste Nisingziwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntagwabira niyigendere kuko rayon sport yarananiranye kuva kera