Ntagwabira yamaze kurambagiza abakinnyi batatu azagura muri uku kwezi

Umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, aratangaza ko yamaze kubona abakinnyi batatu azagura kandi barumvikanye, gusa ngo amazina yabo aracyari ibanga.

Impamvu nyamukuru izatuma agura abakinnyi bashya bo kongera mu ikipe ni uko yifuza abazasimbura bamwe mu bakinnyi batorotse ikipe bakagenda kandi bagifitanye nayo amasezerano.

Kugeza ubu bamwe mu bakinnyi b’imena b’iyi kipe baburiwe irengero harimo rutahizamu Papy Kamanzi ukomoka muri Congo na Hategekimana Afrodis ‘Kanombe’ bavuye muri Rayon bavuga ko idahembera ku gihe.

Abandi bakinnyi ikipe yagenderagago batagaragara mu myitozo muri iyi minsi harimo Saidi Abed Makasi wagiye gukora igeragezwa mu Bushinwa, Mbanza Hussein wagize ikibazo cy’imvune izamara igihe kirekire na Twahirwa Bonfils Christian wasezeye muri iyo kipe.

Tuganira na Ntagwabira tumusanze mu myitozo muri ETO Kicukiro itegura umukino rayon Sport ifitanye na Police FC. Yadutangarije ko yamaze kumvikana n’abakinnyi batatu agomba kuzagura akazi gasigaye ari ak’ubuyobozi.

Yagize ati “Mfite abakinnyi batatu namaze kumvikana nabo, gusa sinshobora gutangaza amazina yabo kuko iyo nyavuze andi makipe afite ubushobozi buruta ubwacu ahita abagura. Icyo nababwira gusa ni uko muri abo bakinnyi harimo umukinnyi ukina imbere, ukina inyuma ndetse n’umunyezamu”.

Tumubajije niba yizeye ko iyo kipe izabasha kwishyura abo bakinnyi mu gihe yari imaze iminsi ifite ibibazo by’amikiro, Ntagwabira yatubwiye ko akazi ke ko kubarambagiza yagakoze, hasigaye ah’ubuyobozi bugomba gushaka ayo mafaranga.

Kugeza ubu Rayon Sport iri ku mwanya wa kane, ikaba irushwa na Mukura iri ku mwanya wa mbere amanota atanu. Rayon Sport kandi yabashije gukomeza mu gikombe cy’amahoro, nyuma yo gusezerera Musanze FC iyitsinze ibitego bitanu ku busa.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka