Ntagwabira yajuririye igihano yahawe cyo guhagarikwa gutoza imyaka itanu

Uwahoze ari umutoza muri Rayon Sport no mu ikipe y’igihugu, Ntagwabira Jean Marie, yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ajuririra igihano cyo guhagarikwa imyaka itanu yahawe kubera gushinjwa icyaha cyo gutanga ruswa.

Abinyujije mu ibaruwa, tariki 30/10/2012 Ntagwabira yandikiye FERWAFA ari nayo yari yamuhaye icyo gihano, asaba ko igihano yafatiwe cyakurwaho, kuko ngo cyafashwe mu buryo budakurikije amategeko.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Michel Gasingwa, yadutangarije ko bakiriye iyo baruwa y’ubujurire bwa Ntagwabira, bakaba ngo bagiye kwiga ku kigomba gukirikiraho hagati yo gushyikiriza ubwo bujurire Komisiyo ishinzwe amategeko muri FERWAFA cyangwa se niba ari Komite nyobozi iziga iby’ubwo bujurire igafata icyemezo.

Tariki 04/10/2012, nibwo Ntagwabira yahawe igihano cyo guhagarikwa gukora imirimo y’ubutoza ku butaka bw’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu.

Icyo gihano yagihawe nyuma yo gushinjwa ko mu mwaka wa 2010, ubwo yatozaga ikipe ya Kiyovu Sport, yatanze ruswa ku bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport yari ahanganye nayo, kugirango abashe kuyitsinda mu mukino wa shampiyona.

Muri icyo kibazo cya ruswa kandi harimo n’umufana wa Rayon Sport witwa Issa Kayinamura, washinjwe ko ari we wakiriye amafaranga yahawe na Ntagabwira kugira ngo ayashyikirize abakinnyi ba Rayon Sport.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafashe icyemezo cyo kubuza Issa Kayinamura kugera ku kibuga icyo aricyo cyose mu Rwanda cyakiniweho umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu gihe Ntagwabira we yamaze kugaragaza ko atishimiye icyemezo yafatiwe ndetse akanajurira, kayinamura we kugeza ubu nta kintu na kimwe aratangaza.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubwo amakuru mutugezaho,gusa nagirango muzatubwirire FERWAFA ko mu rwego mpuzamahanga ibyo bihano batanga ntaho biba gusa gusa ni byabindi mu kinyarwanda bavuga ko ukuri kuryana kandi ngo bavuga ibigondamye imihoro ikarakara.Jean Marie ni umugabo tumuri inyuma uti"ibyo bagukoreye ni munyumvishirize" buriya bariya bagabo babikoze nabo uwavuga ibyabo ntiwabivamo nibareke kutubihiriza umupira biri ni bimwe mu bica abafana intege.Murkoze

Pablo yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka