Ntagungira ntarafata icyemezo cyo kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Mu gihe habura amazi atanu ngo habe amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), uriyobora ubu Ntagungira Celestin ‘Abega’, ntabwo arafata icyemezo cyo kongera kwiyamamaza cyangwa kubireka.

Ntagungira wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga mu mupira w’amaguru avuga ko ubu hakiri kare kwemeza niba aziyamamaza.

Ntagungira ati, “Mubimbajije kare. Haracyari igihe cyo kubitekerezaho, ubu ntacyo napfa gutangaza. Bizasaba ko n’ikipe ya Rayon Sport yari yantanzeho umukandida yongera ikangirira icyizere. Ubu icyo ndeba ni ugukora neza gahunda zihari, igihe nikigera ikipe yanjye ikabinsaba ubwo nanjye nibwo nzagira icyo ntangaza”.

Ubusanzwe abashaka kuyobora FERWAFA, iki gihe baba baratangiye kugenda babikwirakwiza mu bantu buhoro buhoro n’ubwo kwiyamamaza biba bitaremerwa, ari nayo mpamvu kugeza abu ari nta n’umwe wari wabishyira ku mugaragaro.

Ntagungira Celestin uzaba yujuje imyaka ibiri ku buyobozi bwa FERWAFA mu Ukwakira uyu mwaka, yinjiye muri iryo shyirahamwe muri manda hagati, asimbura Jenerali Jean Bosco Kazura weguye ku mirimo ye, ajyana n’uwari Umunyamabanga mukuru Jules Kalisa.

Ntagungira yinjiranye muri FERWAFA na Gasingwa Michel, bakoranye igihe kinini nk’abasifuzi, we akaba yarasimbuye Jules Kalisa ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru.

Muri Mutarama 2014, nibwo ubusanzwe manda y’imyaka ine ya Komite ya Jenerali Kazura yagombaga kuzarangira, ari nayo mpamvu hagomba kuzakorwa amatora, azasimbuza abagize Komite nyobozi yose ya FERWAFA.

Uwiyamamariza kuba umwe mu bayobozi ba FERWAFA, aturuka muri imwe mu makipe agize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, kandi buri kipe ikanohereza uyihagararira mu matora y’abo bayobozi.

Ubwo yatorerwaga kuba Umuyobozi wa FERWAFA tariki 22/10/2012, Ntagungira Celestin yavuze ko ashaka kubaka umupira w’amaguru ushingiye ku kuzamura abakinnyi bakiri bato, kandi ko FERWAFA izakorera mu mucyo ndetse ikanakurikiza amategeko ndetse n’ibyumvikanyweho n’abanyamuryango.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka