Umunyamisiri Ahmed Adel Abdelrahman avuga ko ayo makuru nawe yayabonye gusa ko we afite ibyangombwa byemewe ahubwo ari umuntu bitiranywa yewe ko naho babiboneye hatandukanye.

Yagize ati"Aya makuru nayabonye, icyemezo cya CAF ni cyo ariko ntabwo ari njyewe ni undi mutoza nawe witwa nkayo mazina Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim. Uruhushya rwe (uwahagaritswe) yaruboneye muri Burkina Fasso , urwanjye naruboneye mu Misiri."
Ahmed Adel akomeza avuga ko uruhushya rwe ari urwa kera kandi ko urwe n’urw’uwahagaritswe zasinyweho n’abantu batandukanye kandi ko mu Misiri aho akomoka habayo abantu bafite amazina nka ye benshi bityo ko ibyo guhagarikwa kuri we atari byo.
Ati"Ikindi uruhushya rwe rwasinyweho na Anthony Baffoe ariko uruhushya rwanjye ni urwa kera rwasinyweho na Isaa Hayatou (wahoze ari Perezida CAF) na Hicham El Amran rero biratandukanye cyane, igihari gusa ni amazina amwe dufite abantu benshi mu Misiri bitwa ba Ahmed Adel ntabwo ari njyewe gusa."
Abatoza batatu Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yahagaritse kubera gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano bahanishijwe imyaka itanu batagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru bitegurwa bitegurwa n’iyi mpuzamashyirahamwe
National Football League
Ohereza igitekerezo
|