
Uyu mukinnyi wamaze kwerekeza mu ikipe ya As Kigali aguzwe miliyoni 16 z’amanyarwanda yabitangaje ku mukino we wa nyuma yakinnye muri Rayon Sports ku wa 8 nyakanga 2017 ubwo Rayon Yakirizwaga igikombe cya shampiyona.
Yagize ati”n’ubwo namaze kujya muri As Kigali ntibizoroha kwibagirwa abafana ba Rayon sports bakunda ikipe yabo hba mu bibi nibyiza kandi nanjye aho ngeze baramfashije ku buryo bukomeye nzahora mbakumbura”
Yunzemo agira ati”uzi nk’iyo muri gukina mukumva umurindi wabo nawe ugerageza kongeramo imbaraga ngo utabababaza ibyo rero nzabikumbura”
Rayon Sports n’umutoza Msoud Djuma ngo bamubereye imbarutso y’iterambere

Uyu mukinnyi Nshuti Dominique Savio akomeza avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamubereye imbarutso yo kuba yatera imbere haba mu buzima busanzwe cyangwa no mu kibuga muri rusange ku buryo nayo ngo azahora ayibuka cyane.
Ati”Rayon sports ni ikipe ntazibagirwa kuko aho ngeze aha niyo mbikesha nayigezemo mvuye mu Isonga nkiri muto cyane nyikuriramo imfasha kubaho ku buryo navuga ko aho ngeze hose mbikesha Rayon Sports ndetse n’umutoza wayo Masoud Djuma”.
Nshuti Dominique Savio yari umwe mu bakinnyi Rayon Sports igenderaho babanza mu kibuga ndetse akaba n’umwe mu bakinnyi Amavubi agenderaho,akaba ayivuyemo ayivuyemo ayihesheje igikombe cy’amahoro n’icya shampiyona.

National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
niyihangane yahisemo nabi.
cool gusa rayon sportduhombye umuntu wingenzi kbx.tumugarure savio ni ntwari.