Nshimiyimana Emmanuel Kabange yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Myugariro akaba na kapiteni wungirije wa Rayon Sports, Nshimiyimana Emmanuel Kabange yongereye amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe.

Amakuru Kigali Today yamenye inayahamiriza na rumwe muri izi mpande, ni uko uyu musore wageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024, yasinye amasezerano mashya y’imyaka ibiri ku Cyumweru tariki 7 Kamena 2026.

Nshimiyimana Emmanuel Kabange yari yasoje amasezerano y’imyaka ibiri, yari yasinye muri Kamena 2022 avuye mu ikipe ya Gorilla FC.

Rayon Sports yongereye amasezerano Kabange, iravugwamo abakinnyi barimo Msanga Henry watandukanye na Police FC, Iradukunda Elie Tatou na Hakizimana Zuberi ba Mukura VS n’abandi bakinnyi batandukanye.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka