
Amakuru Kigali Today yahamirijwe n’umwe mu bayobozi bo muri Mukura VS, ni uko ubuyobozi bwahisemo kugirira ikizere uyu mutoza wayikiniye ubuzima bwe bwose, akanayitangiriramo gutoza, atoza abana.
Nubwo yazamuwe mu ntera akagirwa umutoza mukuru, ariko Nshimiyimana Canisius azakomereza ku masezerano y’umwaka umwe yari asigaranye muri Mukura VS aho azungirizwa n’umutoza ukomoka mu Burundi uzatangazwa muri iki cyumweru, dore ko ibiganiro biri hafi kurangira.
Nshimiyimana Canisius yari amaze imyaka itanu akora nk’umutoza wungirije muri Mukura VS, aho yakoranye n’abatoza batandukanye kugeza kuri Afahmia Lotfi asimbuye, ndetse akaba yaragiye anasigarana ikipe mu gihe abo bakoranaga babaga bagiye hatari haza umutoza mushya.
Mukura VS yatangiye imyitozo mu ntangiriro y’icyumweru gishize imaze gusinyisha abakinnyi barimo Samuel Pimpong, Hakizimana Zuberi na Niyonzima Eric bongereye amasezerano, Emmanuel Tuyishime yakuye mu Amagaju FC na Joseph Sackey wavuye muri Muhazi United.





National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|