Nshimiyimana afite icyizere ko Amavubi azavana intsinzi i Addis Ababa

Umutoza w’Amavubi Eric Nshimiyimana yizeye ko u Rwanda ruzatsindira Ethiopia iwayo i Addis Ababa kuri icyi cyumweru tariki ya 14/07/2013, ubwo amakipe yombi azaba ahatanira itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.

Mu kiganiro twagiranye na Nshimiyimana mbere gato y’uko we n’abakinnyi 18 bahaguruka i Kigali, yavuze ko nyuma yo kubura itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, ubu amaso bayahanze ku gikombe cya CHAN, imwe mu nzira zo kugerayo ikaba ari ukubanza gutsindira Ethiopia iwayo, n’ubwo ngo bigoye.

Yagize ati: “Ethiopia y’uyu munsi itandukanye cyane n’iyo twajyaga dutsinda mu marushanwa atandukanye nka za CACAFA. Ethiopia y’uyu munsi irakomeye cyane ku buryo gukina nayo bisana imbaraga n’ubushishozi.

Eric Nshimiyimana ari kumwe n'abo bafatanya gutoza Amavubi, ngo yizeye kuvana intsinzi muri Ethiopia.
Eric Nshimiyimana ari kumwe n’abo bafatanya gutoza Amavubi, ngo yizeye kuvana intsinzi muri Ethiopia.

Twabuze itike yo kujya mu gikombe cy’isi, ubu rero tugomba kwitanga tugashaka itike yo kujya muri CAHAN ariko mbere na mbere tugomba gutsinda Ethiopia, kuko twarayiteguye.”

Muri iki gihe Ethiopia niyo kipe igaragaza ko ihagaze neza cyane muri aka karere, kuko ifite amahirwe menshi yo kujya mu cyiciro cya kabiri ari nacyo cya nyuma cyo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha, dore ko iyoboye itsinda rya mbere ririmo Afurika y’Epfo, Soudan na Botswana.

Amavubi arakina na Ethiopia kuri icyi cyumweru.
Amavubi arakina na Ethiopia kuri icyi cyumweru.

U Rwanda rwo rumaze iminsi ruhagaze nabi, kuko rwamaze no kubura itike yo kujya mu gikombe cy’isi, ubu rukaba rubarizwa ku mwanya wa 134 ku isi, mu gihe Ethiopia iheruka kuzamukaho imyanya 11 ubu ikaba iri ku mwanya wa 95.

Kugirango u Rwanda rwizere kongera kujya muri CHAN ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2011, rurasabwa gutsinda Ethiopia mu mikino ibiri izahuza ayo makipe yombi. Nyuma y’umukino ubanza wo kuri icyi cyumweru, u Rwanda ruzakira Ethiopia i Kigali tariki 28/07/2013.

Irushanwa rya CHAN, rikinwa nyuma ya buri myaka ibiri n’abakinnyi bakina mu za shampiyona zo mu bihugu byabo gusa, ryatangijwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) mu mwaka wa 2009, mu rwego rwo guha amahirwe abakinnyi batabigize umwuga kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

Icyo gihe, irushanwa ryabereye muri Cote d’Ivoire, maze Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yegukana igikombe.

Ku nshuro ya kabiri, iryo rushanwa ryabereye muri Soudan muri 2011, ari nabwo bwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye iryo rushanwa, maze igikombe gitwarwa na Tunisia.

Dore abakinnyi 18 b’Amavubi bagiye muri Ethiopia: Ndoli Jean Claude , Mutuyimana Evariste, Usengimana Faustin, Bayisenge Emery, Sibomana Abouba, Rusheshangoga Michel, Kagere Medie, Mwiseneza Djamar , Buteera Andrew, Ndahinduka Michel, Mugiraneza Jean Baptiste, Hategekimana Aphrodis , Twagizimana Fabrice, Sibomana Patrick, Mbaraga Jimmy, Mushimiyiana Mouhamed, Bariyanga Hamdan na Tubane James.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hari ibintu ntiyumvisha,...........sinzi uburyo umutoza bamwirukana muri club agahabwa amahirwe yo gutoza ikibe y;igihugu.

day-1 yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka