Ibi Kigali Today yabyemerejwe na Perezida wa Etincelles FC wavuze ko byakozwe mu rwego rw’impinduka rusange zakozwe kuva mu batoza.
Ati" Papy ni kapiteni w’ikipe ariko amaze iminsi yaravunitse, mu kuziba icyuho niwe wabaye afashe inshingano za Team Manager by’igihe gito. Staff yose twagombaga kuyihagarika kuko twabona harimo umwuka utari mwiza kandi nubwo umuti ushaririye wagombaga kunyobwa."
Etincelles FC iheruka gutandukana na Masudi Djuma wari umutoza wayo, imusimbuza Bizimana Abdou Bekeni wungirijwe n’Umunye-Congo Todet ariko ubuyobozi buvuga ko ari ab’igihe gito kuko hari gushakwa abatoza bashya.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|