
Ni Inteko rusange yabereye mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Musanze yiga ku ngingo zitandukanye zarimo no gutora Komite Nyobozi nshya iyobora ikipe ya Musaze FC nyuma y’uko Tuyishimire Placide wari uyoboye komite icyuye igihe muri Gicurasi 2025, yeguye ari hamwe na Visi Perezida wa mbere Rwamuhizi Innocent.
Nsengiyumva Richard usanzwe ari umucuruzi ukomeye, anakomoka mu muryango w’abacuruzi mu Mujyi wa Musanze, yiyamamaje ku mwanya wa Perezida ari hamwe na rwiyemezamirimo Nshimiyumukiza Theobald amutsinda ku bwiganze bw’amajwi 72, atorerwa kuyobora iyi kipe mu myaka itanu iri imbere.
Indi myanya yatorewe ni Visi Perezida wa mbere ahatowe Claire Uwera wagize amajwi 89, Safari yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri ku majwi 80 mu gihe Hatumimana Celestin yatorewe kuba Visi Perezida wa gatatu ku mwajwi 76.


Tariki 22 Gicurasi 2025, nibwo Tuyishimire Placide wari umaze imyaka icumi ari perezida wa Musanze FC na Rwamuhizi Innocent wari Visi Perezida, banditse amabaruwa asezereye kuri izi nshingano aho bose bavuze ko ari kubw’impamvu zabo bwite.Iri yegura rya Placide na Innocent ntabwo ryatunguranye kuko bari bamaze igihe baramaze kubimenyesha aho bari bategereje ko shampiyona ya 2024-2025 irangira bakabishyira mu bikorwa.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|