
Mu butumwa ikipe ya Kiyovu Sports yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yongeye guha ikaze Aimable Nsabimana ivuga ko yayisinyiye imyaka ibiri.
Yagize iti “Nsabimana Aimable yongereye amasezerano y’igihe cy’imyaka ibiri(2). Ikaze nanone.”
Nsabimana Aimable yatandukanye n’ikipe ya APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira, ubwo yari imaze gusinyisha myugariro Niyigena Clement wari uvuye muri Rayon Sports, maze ahita yerekeza mu ikipe ya Jeddah SC muri Arabie Saoudite muri Kanama, 2022 ariko birangira bidakunze ko ayikinira agaruka mu Rwanda, aribwo yasinyiye Kiyovu Sports igihe gito mu kwezi k’Ukwakira 2022.
Asinya aya masezerano y’igihe gito yateganyaga ko yasubira gukina hanze y’u Rwanda muri Mutarama 2023, ariko birangira nabyo bidakunze atangira ibiganiro n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, byanatumye kugeza ubu yari ataratangirana imyitozo n’abandi bitegura umunsi wa 16 wa shampiyona.

Mu kiganiro yari yagiranye n’itangazamakuru mbere y’uko uyu musore yongera amasezerano, umutoza wungirije wa kiyovu Sports yavuze ko ibiganiro bikirimo ariko ko no mu gihe byarangira, atagaragara ku mukino uzabahuza na Gasogi United kuri uyu wa gatanu i Bugesera.
Aimable Nsabimana mu gihe gito yari amaze mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports, yayifashije gusoza imikino 15 ibanza ya shampiyina iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30, ndetse inegukana igikombe cya Made in Rwanda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|