Muri uyu mukino, Kiyovu Sport niyo yabonye amahirwe menshi yo kubona ibitege, ariko ba rutahizamu bayo Julius Bakabukindi na Tuyisenge Pekeyake bari mu babonye amahirwe menshi bayapfusha ubusa.
Haba mu gihe cya mbere ndetse no mu gice cya kabiri, Kiyovu Sport yagaragazaga imbaraga nyinshi, ariko na APR FC ikanyuzamo ikabasatira, ndetse na Mugiraneza Jean Baptiste yabonyemo amahirwe yo gutsinda igitego cya APR FC ariko umupira mwiza yari abonye awunyuza hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Bate Shamiru.
Gupfusha ubusa amahirwe abakinnyi ba Kiyovu babonye muri uwo mukino baje kubyicuza ku munota wa 90 w’umukino, ubwo nyuma y’amakosa yo guhagarara nabi yakozwe na myugariro wayo Aimable Niyikiza, Nova Bayama yaje kubatsinda igitego cyahesheje APR FC amanota atatu y’uwo munsi.
N’ubwo APR FC yatsinze, yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 39 ariko yagabanyije ikinyuranyo kiri hagati yayo na Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 45 ubu hakaba hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu.
Rayon Sport yo irakina umukino wayo wa 22 n’Isonga FC kuri Stade Amahoro i Remera kuri icyi cyumweru guhera saa cyenda n’igice. Uyu mukino ukomeye ku mpande zombi, Rayon Sport irasabwa kuwutsinda kugirango ikomeza gushimangira umwanya wa mbere ari nako ikomeza kongera amahirwe yo gushaka igikombe cya shampiyona iheruka muri 2004.
Isonga FC nayo, gutsinda uyu mukino utaza kuyorohera, byayongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere, kuko ubu iri ku mwanya wa 13 ubanziriza uwa nyuma mu gihe nyuma w’uwo mukino haza kuba hasigaye gukinwa imikino ine ngo shampiyona irangire.
Police Fc ihanganye na Rayon Sport ku gikombe dore ko irushwa na Rayon inota rimwe gusa, yo iraba ikina na AS Muhanga ku Kicukiro.
Indi mikino y’umunsi wa 22 iba kuri icyi cyumweru, Mukura Vs iri ku mwanya wa kane irakina na Etincelles iri ku mwanya wa nyuma, umukino ukaza kubera kuri Stade Kamena i Huye.
Marine FC irakina na Musanze FC kuri Stade Umuganda i RUbavu, naho La Jeunesse yakire Espoir FC kuri Stade ya Mumena.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|