Nova Bayama ku rutonde rw’abakinnyi 28 ba Mukura

Ikipe ya Mukura yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 28 bazakinira Mukura muri uyu mwaka wa 2015/2016,aho hagaragaramo abakinnyi bashya 9

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ikipe ya Mukura VS,baratangaza ko bamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi 28 bazakinira ikipe ya Mukura mu mwaka w’imikino wa 2015/2016,aho iyi kipe bigaragara ko yirinze kugira abakinnyi itakaza,ahubwo ikongeramo abagera ku icyenda.

Abakinnyi bashya ni umunyezamu Mazimpaka Andrew wavuye muri Espoir na mugenzi we Mbazumutima Mamadou bakinanaga,hari kandi Nova Bayama na Hasani Jumaine bavuye muri AS Kigali, Hakizimana Yussuf wavuye muri Kiyovu Sports, Twagirayezu Innocent wavuye muri Police na Kakule Antoine wa Sunrise. Aba biyongereho Ndayishimiye Christopher wavuye muri Vitalo, hamwe n’umunya Cameroun Bastien Wolton Vasco.

Mukura yarangije Shampiona ya 2014/2015 iri ku mwanya wa 10 n'amanota 29
Mukura yarangije Shampiona ya 2014/2015 iri ku mwanya wa 10 n’amanota 29

Urutonde rw’abakinnyi ba Mukura

1 SHYAKA Regis
2 ANDRE Mazimpaka (ESPOIR FC)
3 HASANI JUMAYINE (AS KIGALI)
4 KWIZERA Yves
5 MBAZUMUTIMA Mamadou
6 NDAYISHIMIYE Celestin
7 MUYANGO Ombeni
8 SHYAKA Philibert
9 HABIMANA Hussein
10 HAKIZIMANA Alimansi
11 MWISENEZA Daniel
12 GAKURU Jean Claude
13 NDAYEGAMIYE Abou
14 KAKURE Antoine(SUNRISE)
15 ZAGABE Jean Claude
16 HABIMANA Yussuf (KIYOVU FC)
17 MUHADJIRI HAKIZIMANA
18 AMANI MUGISHO
19 DUSENGE Bertin
20 CYIZA Hussein
21 NDAYISHIMIYE Christophe(VITALO)
22 NSHIMIYIMANA Ibrahim
23 HABIHIRWE Aristide
24 GASONGO Jean Pierre
25 TWAGIRAYEZU INNOCENT (POLICE FC)
26 NOVA BAYAMA(AS KIGALI)
27 BASTIEN WOLTON VASCO
28 NIYONZIMA ALLY

Iyi kipe ya Mukura VS izatangira shampiona ifite akazi gakomeye,aho ku munsi wa mbere izahura na Police Fc naho ku munsi wa kabiri ikazahura na APR Fc.

Mukura irahera kuri Police Fc yiyubatse cyane mbere y'uko shampiona itangira
Mukura irahera kuri Police Fc yiyubatse cyane mbere y’uko shampiona itangira

Umunsi wa mbere wa shampiyona

Kuwa gatanu tariki ya 18/9/2015

• Mukura V.S v Police FC Muhanga
• AS Muhanga v Espoir FC Muhanga

Kuwa gatandatu tariki ya 19/9/2015
• Etincelles FC v APR FC Tam Tam
• Gicumbi FC v Amagaju FC Gicumbi
• As Muhanga v Espoir- Muhanga

Ku cyumweru tariki ya 20/9/2015
• AS Kigali v Rwamagana City FC v Mumena
• Sunrise FC v Musanze FC Rwamagana
• Marines FC v Rayon Sports FC Tam Tam

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka