Nizeye kwitwara neza mu mukino w’abakeba-Milutin Micho
Umutoza Milutin Micho Sredojovic w’ikipe y’igihugu ya Uganda wanahoze atoza Amavubi aratangaza ko afite icyizere cyo kwitwara neza kuri uyu wa gatandatu mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cy’abatarengeje imyaka 23 aho Uganda ikina n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.
Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23 ifite icyizere cyo kuba yakwitwara neza mu mukino iza gukina n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa gatandatu i Saa cyenda n’iminota 30

Umunya Serbia wahoze atoza Amavubi,Milutin Micho Sredojovic nyuma y’imyitozo ye ya nyuma kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatanu, aganira n’itangazamakuru yatangaje ko yishimiye kuba agarutse mu gihugu yahoze atoza ndetse akaba azi neza koagiye gukina n’ikipe ikomeye.
Milutin Micho Sredojovic yagize ati"Ni ibyishimo kuba ngarutse hano mu Rwanda, kuko nahagiriye ibihe byiza mu gihe cy’umwaka n’igice nahamaze, gusa ibi ni ibyarangiye, naho ubu ikigezweho ndi kureba ni generation nshya y’abatarengeje imyaka 23 ya Uganda"
Micho kandi yakomeje agira ati" Tugiye gukina n’ikipe nziza, ifite abakinnyi b’abahanga ku giti cyabo, bazi guhuza umukino, ni umukino w’amakipe y’amakeba kandi bimaze igihe kinini gusa igihari n’uko ikipe yacu murayizi natwe iyanyu turayizi"


Ikipe ya Uganda U23 :
Abanyezamu : Jamal Salim Omar Magola na James Alitho
Ba myugariro : Joseph Nsubuga, Deus Bukenya, Brian Ochwo, Shafiki, Bakaki na Sadat Kyambadde,
Abakina hagati : Derrick Tekkwo, Kizito Keziron, Muzamiru Mutyaba, Farouk Miya, Tom Masiko, Martin Kiiza na Tadeo Lwanga
Ba Rutahizamu : Erisa Sekisambu, John Semazi, Fahad Muhhamad Hassan na Umaru Kasumba


Uyu mukino uteganijwe gutangira ku Isaha ya Saa Cyenda n’igice(15h30) kuri Stade Amahoro, naho umukino wo kwishyura ukazaba ku Wa gatandatu w’icyumweru gitaha taliki ya 30/05/2015.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bakine ntagihunga miriyoni cumi nimwe za banyarwanda tubarinyuma
abahungu bacu bahumure baratsinda 2-1