Niyoyita Alice yongereye amasezerano yo gutoza Indahangarwa WFC

Umutoza Niyoyita Alice wari usoje amasezerano, yongereye umwaka umwe mu ikipe y’Indahangarwa WFC kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, nyuma y’imyaka ine ayitoza.

Uyu mutoza wazamuye iyi kipe mu cyiciro cya mbere, akanayihesha igikombe cy’Amahoro cya 2025 atsinze Rayon Sports WFC, umwaka ushize w’imikino 2025-2026 yasoreje ku mwanya wa gatatu nyuma ya Gikundiro WFC yegukanye igikombe ndetse Police WFC yabaye iya kabiri.

‎Aya masezerano yasinyiwe ku biro by’iyi kipe biherereye mu Karere ka Kayonza aho Alice uherutse kubona Lisance B yahawe intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore cyangwa kutajya inyuma y’umwanya wa kabiri no kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Amahoro 2026-2027.

‎Nyuma yo gusinya amasezerano Alice yagize ati " Yego twemeranyije birangira nsinye umwaka umwe, basabye ko ngomba kwegukana igikombe cya shampiyona no kugaruka ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Amahoro"

‎Niyoyita Alice yageze mu indahangarwa 2022 ayifasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere, maze umwaka wa mbere asoreza ku mwanya wa gatandatu, uwa kabiri Indahangarwa isoreza ku mwanya wa kabiri anatwara igikombe cy’Amahoro.

‎Indahangarwa WFC ni ikipe imaze imyaka itanu ishinzwe, ibarizwa mu Murenge wa Kabarondo. Ikinisha abakobwa b’Abanyarwandakazi ikaba yihaye intego zo kwegukana Igikombe cya Shampiyona kuko igomba kujya ku isoko vuba ikongeramo imbaraga.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka