
Niyonzima Olivier Sefu, ubwo yerekanwaga mu mwaka wa 2015, ubu yongereye amasezerano
Nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Rayon Sports avuye mu Isonga,amasezerano ye akaba yagombaga kurangirana n’uyu mwaka w’imikino, Niyonzima Olivier Sefu arangije Shampiyona y’uyu mwaka amaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’indi myaka ibiri agomba kugeza mu mwaka wa 2019.

Sefu, umwe mu nkingi za mwamba muri Rayon Sports
Sefu asinyiye yongereye amasezerano muri Rayon Sports nyuma ya Mugisha Françoia Master, Nova Bayama na Muhire Kevin bamaze kongera amasezerano mu minsi ishize, mu gihe Mugheni Fabrice nawe bivugwa ko biri mu nzira zo kurangira.

Rayon sports nyuma yo gutsinda Kiyovu irangije Shampiona ku mwanya wa mbere n’amanota 73
Ikipe ya Rayon Sports isoje Shampiona ku mwanya wa mbere n’amanota 73, ikaba yakurikiwe na Police ku mwanya wa kabiri n’amanota 61, mu gihe APR Fc iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 57
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
wowe Claude abarozi nibande kari Apr yaroze amakipe yose none ikaba igeze aho iroga n umutoza wayo ahubwo uno mwana arambabaje muraje mumuroge kbsa.
Ese kugenda kwa savio na iranzi waje uyu mwana ntiyimanitse ngo azakinishwa inyuma yumwataka dutegereze.piorrt bigezehe?
Ibiganiro na Xavio bigeze he,ko tukimukenete nk,umukinnyi ukora byinshi kandi byiza. Gikundiro champion oyee
Ooh!Gikundiro komerezaho tuzakugwa inyuma
twishimiye kongererwa amasezerano yabamwe muribo ariko c koko xavion yaba yaragiye cyangwa turamugumana ?
SAVIO YARAGIYE NYINE YANZE GUKOMEZA GUKINIRA IKIPE Y ABAROZI.
Turagushimye kandi turagukunda muhungu wacu SEFU byukuri urumukinyi mwiza cyane dukunda kandi nabayobozi bakomerezaho baturebere igikwiye peeeeeeeee
Gusa intsinzi ya reyon hano centrefrique turayishimiye mugume muduhe amakuru ya transfer
Gusa intsinzi ya reyon hano centrefrique turayishimiye mugume muduhe amakuru ya transfer
Ni byiza ko bakomeza kongerera aba basore amasrzerano.