
Ku isaha ya saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa gatatu nibwo APR yerekeje muri zambiya gukina n’ikipe yaho yitwa Zanaco Fc, mu mikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Caf Champions League).
Mu myitozo ya nyuma ya APR yabereye kuri stade Amahoro i Remera kuri uyu wa 08 Gashyantare 2017, Jimmy Mulisa yavuze ko bagiye gushaka intsinzi mbere na mbere, bitashoboka bakanganya cyangwa bagatsindira hanze igitego.
Yagize ati”abakinnyi bameze neza,tumaze iminsi twitwara neza niyo mpamvu icyo cyizere aricyo tujyanye dushaka intsinzi.
Zanaco ni ikipe ikomeye, nitutayitsinda tuzashaka uko twanganya nayo nka 0-0 ndetse tunashake igitego cyo hanze ku buryo cyadufasha mu mukino w’i Kigali”

Jimmy Mulisa yakomeje avuga ko ibanga we na bagenzi be bakoresheje ubwo bageraga muri ½ muri 2003 mu mikino nyafurika ya Caf Confederation Cup, yatangiye kurihishurira abakinnyi be harimo kwitanga no kwigirira icyizere.
Kapiteni wa APR Ngabo Albert nawe ashimangira ko intego z’umutoza ari zo n’abakinnyi bahagurukanye aho avuga ko umwuka umeze neza mu bakinnyi bagenzi be akaba yizera ko bazitwara neza.

Umukino wa APR na Zanaco uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017 ukaba uteganyijwe ku isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba hano mu Rwanda.
Dore abakinnyi 18 APR yahagurukanye:
Abazamu:Emmery Mvuyekure na Kimenyi Yves
Ba Myugariro :Rusheshangoga Michel,Emmanuel Imanishimwe,Ngabo Albert (C),Rugwiro Herve, Faustin Usengimana na Aimable Nsabimana
Abakina Hagati :Yannick Mukunzi,Imran Nshimiyimana,Djihad Bizimana,Benedata Janvier,Maxime Sekamana,Patrick Sibomana na Fiston Nkizingabo
Ba Rutahizamu:Issa Bigirimana,Onesme Twizerimana na Nshuti Innocent
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
jyenkundira uyumugabo kwatajya
yiyemera nkamasudi
apr amahirwemasaaa!!
TWIFURIJE IKIPE YACU AMAHIRWE MASA,IZAKO UKOSHOBOYE MAZE YERE RAYON SPORT ICYO GUKINISHA ABANA BABANYARWANDA ICYO BIVUZE.
APR tuyifurije gutsinda kandi tuyirinyuma kabisa turasha ibitego bibiri 2-0 kugira ngo niza hano ikigali tuzayisezerere ese umupira wayo radio Rwanda izawutugezaho thx somuch APR FC iwish good time.