Nirisarike yarekeje mu Bubiligi gushaka ikipe azakinira umwaka utaha

Myugariro w’ikipe y’u Rwanda, Salomon Nirisarike, nyuma yo kuyikinira ikanatsinda Libya ibitego 3-0 ku wa gatandatu ushize, yerekeje mu Bubiligi aho asanzwe akina, akaba yagiye kuganira n’umuhagarariye (Manager), ku bijyanye n’ikipe azakinamo mu mwaka w’imikino utaha.

Nirisarike w’imyaka 21, asanzwe akinira ikipe ya Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, arimo gushakwa n’amakipe menshi yo mu Bubiligi no mu Bufaransa.

Mbere y’uko ahaguruka i Kigali ku wa kabiri tariki ya 3/6/2014, Nirisarike yadutangarije ko afite icyizere cy’uko azabona ikipe nshya kuko ngo umuhagarariye arimo arayishaka cyane.

Yagize ati “Mbere y’uko nza gukinira Amavubi nasize umpagarariye (Manager) arimo gushaka ikipe nzakinamo kandi ibiganiro byari bigeze kure, ubu nyine ngiye kureba aho bigeze kandi ndizera ko ikipe izaboneka kuko amakipe anshaka ni menshi haba mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi”.

Kwitwara neza muri Royal Antwerp mu mwaka w'imikino ushize byatumye amakipe menshi amwifuza.
Kwitwara neza muri Royal Antwerp mu mwaka w’imikino ushize byatumye amakipe menshi amwifuza.

Nirisarike uri ku musozo w’amasezerano n’ikipe ye ya Royal Antwerp yadutangarije ko yifuzwa cyane n’ikipe ya Valencienne yo mu cyiro cya mbere mu Bufaransa ikaba ariyo iri imbere cyane mu gushaka kugura uwo musore wagiye i Burayi avuye mu Isonga FC mu Rwanda muri 2012.

Ibihe byiza Nirisarike yagize mu kibuga muri uyu mwaka kandi byatumye n’amakipe yo mu Bubiligi amwifuza cyane harimo KSC Lokeren na Cercle Brugge, umuhagarariye akaba nayo arimo kuganira nayo ngo arebe ikipe uwo musore ukina inyuma hagati (central defense) azakinamo.

Salomon Nirisarike azagaruka mu Rwanda nyuma y’icyumweru kimwe mu biruhuko no gusura umuryango we kuko shampiyona i Burayi yarangiye.

Nirisarike kuva yajya gukina mu Bubiligi yabaye umukinnyi Amavubi yitabaza muri gihe.
Nirisarike kuva yajya gukina mu Bubiligi yabaye umukinnyi Amavubi yitabaza muri gihe.

Nirisarike ukomoka mu karere ka Rubavu azaba kandi anaje kwitegura umukino ubanza w’Amavubi na Congo Brazzaville uzaba tariki y 18/7/2014, mu rwego rw’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka