Ikipe ya Urartu FC yasoje shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Armenia iri ku mwanya wa gatatu, ndetse ikaba yaranabonye itike yo gukina igikombe cya Europa Conference League ku mugabane w’i Burayi, yatangaje ko yongereye amasezerano ya Salomon Nirisarike.


Iyi kipe ibinyujije ku mbuga zayo zitandukanye, yatangaje ko yongereye amasezerano ya myugariro w’umunyarwanda Salomon Nirisarike uyimaze umwaka umwe.
Bagize bati “Twishimiye gutangaza ko myugariro w’umunyarwanda Salomon Nirisarike azakomeza gukinira ikipe ya Urartu Fc. Uyu mukinnyi wa Urartu Fc yongereye amasezerano ye y’akazi.
🔥 Salomon Nirisarike will continue to play for Urartu FC 🦁
📑 Defender and the club have extended the contract 💪#UrartuFC • #TheFurtherTheMore pic.twitter.com/MJW8SJE5UV
— Urartu FC (@UrartuFC) June 14, 2021
Salomon Nirisarike wagiye muri iyi kipe muri uyu mwaka wa 2021, yayikiniye imikino 14, akaba yarayigiyemo avuye mu ikipe ya Pyunik nayo yo muri Armenia. Yayigiyemo kandi anyuze mu makipe arimo Tubize, Sint-Truiden na Royal Antwerp zo mu Bubiligi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|